Imana yaduhamagariye kwera

‘’Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.’’ Matayo 7:21

‘’Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.’’ 1 Abatesalonike 4:7

‘’Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.’’ 1 Petero 1:15

Icyo Imana itegerezaho abantu bayo kandi ibifuzaho igihe cyose ni ugusa nayo, kandi kuko yera natwe yifuza ko tuba abera.

Abera bo mu isi nibo mfura Imana yishimira. Amagambo yose twasomye asobanura neza icyo Imana ikeneye ku bantu. Nta numwe yahamagariye kwanduzwa ahubwo buri wese yahamagariwe kwera.

Umuntu amaze kumenya ibi, ntiyaba akibaza ngo mbese kwera bibaho? Birashoboka? Ntabwo Imana idusaba ibintu bidashoboka. Umuntu umuntu wese ushaka kumenya ukuri, Bibiliya imuha umurongo usobanutse. Kwera ni ukubaturwa mu bubata bw’icyaha, ukabaho ubuzima bw’abana b’Imana.

Nta kindi kitwezaho ibyaha atari amaraso ya Yesu. ‘’Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.’’ 1 Yohana 1:7

‘’Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha.’’ Abaroma 6:6

Kwera kw’Imana ntikubamo inzangano, uburyarya, ibinyoma, kwifuza kose kubi, nta soni z’umusaraba wa Kristo wagira ahubwo urahamya, nta kibi wifuriza undi, ahubwo mu bintu byose haba hariho kwigana Imana kuko ni cyo iduhamagarira. Ni ubuzima umuntu akunda Imana akayiyegurira wese, akayubahisha byose.
Nshuti twese nta numwe uvuyemo, Imana yaduhamagariye kwera.