Imana yacu si Baali, si Ashela, si Dagoni, iri hejuru ya byose

« Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » I aAbami 10 : 39

Haleluya Uwiteka niwe Mana naho ibindi byitwa ibigirwamana ! natekereje izi nkuru za Eliya. Ngo cyari igihe abantu baheze mu rungabangabo, batazi Imana iyo ariyo. Muri iyi mirongo baragaragaza ukuntu binginze ikigirwamana Baali ariko kuko atari Imana kitagira amatwi , kitagira amaso, wapi biba iby’ibusa, ariko Eliya ngo ahamagaye Imana, iza yiruka yerekana ko ari Imana nya Mana maze abantu bava mu rujijo.

1. Aha bahamagaraga Baali

« Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Baali ati « Ngaho nimuhitemo iyanyu mfizi, abe arimwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry ‘Imana yanyu ariko ntimucanemo ». Nuko bazana imfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Baali uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu bavuga bati « Nyamuna Baali twumvire .» Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse. Bagejeje ku manywa y’ihangu Eliya arabashinyagurira ati « Erega nimutere hejuru kuko ari imana ! Yenda ubu iriyumvira cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa .» barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuribo. Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe . » 1 Aabami 10 : 26-29

2. Aha Eliya yahamagaraga Uwiteka Nyiringabo

« Nyumvira Uwiteka nyumvira, kugirango aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo . » Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu ukamya amazi yari mu ruhavu hose. Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » 1 Abami 10 : 39

Imana ishimwe cyane. Hari umuntu waduhaye ubuhamya bw’ukuntu iwabo nta Mana bari bazi, ngo ahubwo ngo bitaga ibigirwamana ngo ni Ababyeyi, nuko ngo bajya gusenga bakajya ku bituro aho ba sekuru bashyinguwe, bakajya ariho basengera bahamagara abo bantu bapfuye nk’ababyeyi ngo bagira icyo babamarira.

Muri urwo rugo n’umuntu ugiye gufata urugendo rwa kure akabanza kuza gusaba umugisha ba bantu bapfuye bahambye aho, kuko ngo ari ababyeyi, mbese kuribo iyo niyo mana yabo. Ngo igihe kimwe habaye ubukwe , bagiye kubona babona inzoka yambukiranije umuhanda , hagati y’imodoka z’abatashye ubukwe, maze ngo mu muryango barishima cyane kuko ngo ababyeyi ( inzoka) bari batashye ubukwe nk’ikimenyetso cy’umugisha !

« Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » Imana itugirire neza
Twakurikiye Imana y’inyembaraga, Imana y’inyamaboko, Imana igira imbabazi, Imana yumva gusenga.

« Isanduku y’Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda, bayishyira munzu ya Dagoni ( ikigirwamana). Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka. Barayegura bayisubiza aho yari iri. Bukeye bwaho babyuka kare, basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa »1 Samuel 5 : 2-4

Ndangije mbibutsa ko dufite dufite Imana y’inyembaraga. Hahirwa uyihungiraho.

Ibihe byiza

Alice