Imana yacu ni inyembaraga!

“Farawo abwira Yosefu ati : ‘Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.”(Itangiriro 41:44)

Mbega Imana ikomeye! Yosefu wagurishijwe na bene se,ubu ari mu nzu y’imbohe. Farawo arota inzozi abura uwazimusobanurira (Itangiriro 41:1-7). Umuhereza wa vino mukuru abwiye Farawo ko hari umuhungu w’umugurano ubasha gusobanura inzozi(Itangiriro 41:9-13).

“Nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba.”(itangiriro 41:40) Aya ni amagambo yavuzwe na Farawo abwira Yosefu. Yosefu akuwe muri gereza kubwo gusobanura inzozi z’umwami(Itangiriro 41:25-36).Abaye umutware ukomeye kwa Farawo. Mbega ukuboko kw’Imana ukuntu kuvana umuntu ahakomeye! Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose”( Itangiriro 41:41 ) . Yosefu ahawe ubutware. Inzira z’Imana ntizirondoreka. Birashoboka uyu munsi uruhijwe nk’uko Yosefu yari ameze muri gereza; ariko humura kuko Imana izi ibyo yibwira kutugirira kandi ni ibyiza gusa.

Mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 42 guhera kumurongo wa 6 hatubwira uburyo Yosefu ; wari umutware w’igihugu cya Egiputa ari we wahahishaga abo muri icyo gihugu bose ; ubwo inzara yari nyinshi mu bihugu byose. Bene se baza guhaha bamwikubita imbere bubamye. Yosefu arabamenya ariko bo ntibamumenya.

Mbega isomo rikomeye riri aha hantu! Yosefu umutware muri Egiputa abonye bene se bamugurishije. Abafiteho ububasha mu gihugu abereye umutware; kandi ashoboye no kubihoreraho ariko abagiriye impuhwe. Mbega umuntu urimo umwuka w’Imana wo kubabarira abamuhemukiye! Imana ni inyembabazi nyinshi kandi natwe idusaba kubabarira muri byose. Yosefu ni urugero rwiza rw’umuntu ubabarira.

Imana yacu ni inyembaraga narayitinye! Ibigeragezo byose Yosefu yanyuzemo mu buzima bwe ; Imana yari iri kumutegura kuzaba umutware mwiza uzagirira umumaro abo mu muryango we n’igihugu cye mu gihe cy’inzara ikomeye. Birashoboka ko iyo ataza kwangwa na bene se ngo bamugurishe, ndetse anyure no mu nzu y’imbohe; atari kuba umutware wa Egiputa . Birashoboka kandi ko ubwo yari muri uru rusobe rw’ibigeragezo; yibazaga niba Imana itamwirengagije. Nyamara iri ryari ishuri rikomeye Imana yari imwohereje kwigamo ryari kumutegurira kuzavamo umuntu ukomeye wari kuzagirira umumaro ubwoko bw’Imana .
Imana yacu ni inyembaraga ibasha guhindura ibigeragezo bikaba ibisubizo.
Imana idushoboze kwishimira ubuzima tubayemo kuko aribwo budutegura kuba abo tuzababo ejo.
Murakoze!


Theogene TUYISHIMIRE @ agakiza.org