Imana reba/-Humura Imana irakureba-Igice cya kabiri/ Dr. Fidèle Masengo

Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?” Itangiriro 16:13

Mu nyigisho nabagejejeho ejo navugaga ukuntu Imana ireba mpereye ku buzima bwa Hagari. Nayisoje mbasezeranya kuyikomeza ariko ngaragaza impamvu zigaragaza ko Imana ikureba nawe.

Dore amwe mu masomo nize kuri kiriya cyanditswe kivuga ngo ‘Imana ireba.’’
1. Bimwe mu biranga Imana ni ukumenya buri wese na buri kintu cyose (Omniscience). Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Matayo 10:29-30

2. Imana ibera hose icyarimwe ( Omnipresence) kuburyo naho uri ihari. Amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereze ababi n’abeza. Imigani 15:3

3. Imana igenga ibiba byose. Mbese ntakiyicaho, ntakiyitungura. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora. Yesaya 46:10

4. Kwiheba niko kukubwira ko Imana itakubona. Ariko siko bimeze.
Mu buzima tubamo kugeragezwa ni rusange kuko biba kuri buri wese. Ariko buri wese afite uko yitwara mu bigeragezo ahura nabyo. Nasanze ikibi cyane ari ukugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ko ntaho gutabarwa kwaturuka. Iyo bigeze aho ugeragezwa atekereza ko n’Imana yamutaye,….ko itamubona, ibintu biba byafashe indi ntera mbi cyane.

Bibiliya itwereka ko kwiheba ari kimwe mu bintu bibi bishegesha umuntu. Umutima wihanganye ukomeze umuntu mu ndwara ye, ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira? Imigani 18:14

Wowe rero uri mu bigeragezo, wowe watewe n’ubwihebe, humura kuko Imana ikuzi nkawe, ikuzi nyabyo, izi n’ibibazo byawe, ifite n’ubushobozi bwo kubihindura. Amen.