Imana ntita ikibi itagikuyemo icyiza!

Mu mibereho yacu hashobora kubaho uruhurirane rw’ibibazo, intambara, ibintu bidasobanutse bishobora kuduheza mu gihirahiro nko kwigereranya n’abandi, ivangura, ishyari urwangano n’ibindi.Buri wese muri twe abona ukwe ibyo ahura na byo mu buzima, azi kureba akamenya ibitagenda neza kandi ibyo ni nk’ihame.

Ariko iyo tugerageje kurebera uruhererekane rw’ibiba kuri twe nk’uko Imana ibibona ibintu byose birahinduka.Dushobora guhitamo inzira zituganisha ku rupfu tukaba twapfa tudasogongeye ku buzima bwiza. Ariko kandi birashoboka guhitamo inzira ziganisha ku buzima bwiza n’imigisha. Inshuro nyinshi ubuzima bwiza ntibuza nk’impanuka cyangwa impano duhabwa n’abantu.

Dore ubuhamya dushobora gukuramo icyigisho.

Ibyo mbabwira ndabihera kuri Yosefu umuhungu wa Yakobo.Ubusanzwe yari umwana uhiriwe uguwe neza,wishimiwe na se, se yari amufitemo ikizere.Icyakora bene se b’abanyeshyari ntibamwishimiraga ; bari buzuye urwango bigera aho batangira gutegura kumwica. Nyuma baza guhitamo kumugurisha mu kindi gihugu kujya gukorayo imirimo y’uburetwa.

Ubunyangamugayo yagaragaje imbere y’Imana na ba sekuruza,Abrahamu na Isaka, byatumwe akomeza ubwenge no guca bugufi muri we. Ubuzima bwe nyuma yo kubwegurira Imana byamuhindukiye irembo ry’umugisha. Mu nzu yo kwa Potifari Yosefu yashimwaga mu byo yakoraga byose bituma ahabwa inshingano zitandukanye.Nubwo yari azengurutswe n’ibigeragezo, yahindutse isoko y’umugisha ku bari bamukikije.

Nyamara ishyari ry’umugore wa Potifari ryaje gutuma ajyanwa muri gereza. Mu mutima we yakomeje gusenga agera ikirenge mu cy’abamubanjirije. Imana imuhishurira icyerekezo cy’inzozi yajyaga arota, kugeza ubwo Farawo ubwe yahuye na we amuha inshingano zo mu rwego rwo hejuru.

Icyo ngarukaho ni iki :ushobora gutangirana ubuzima bwawe ibintu bitagenda neza, ababyeyi bawe batagukunda cyangwa batakwishimiye, gutakaza umubyeyi wawe, kubura ibyo wari utunze (ibikoresho cyangwa amafaranga), guhohoterwa, kwibwa n’ibindi byinshi.Abantu bakagufatira umwanzuro, warafunzwe kandi wenda unarengana, urababaye urarira…Utakira Yesu bigasa nk’aho na we atakumva. Ariko si ko bizahora.
Bibiliya igira iti « ababiba barira bazasarura bishimye , nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto azagaruka anezerewe azanye imiba ye » Zaburi 126,6

Yosefu ntiyigeze yinuba, yarasenze,aguma mu maso y’Imana.Ibyo duhura na byo mu buzima bishobora kutwerekeza aho tudashaka, nyamara Imana iba yabiteguye kuba isoko y’imigisha ku miryango yacu n’abatuzengurutse .Yosefu mu nzozi ze yari azi ko yatoranijwe kuba igikoresho cy’Imana ariko ntiyabishyikiraga.

Imana kandi yari yatoranije bene se kuzuza uwo mugambi muri Egiputa. Inshuro nyinshi ntituba tubyumva. Ngaho reka Imana iyobore ubuzima bwawe binyuze mu bigeragazo ; reka Imana ihe umugisha abakuzengurutse binyuze muri wowe, reka Imana ikugeze aho yaguteguriye kuko uri umukozi wayo, uzategeka amahanga.(Itangiriro 37 inkuru za Yosefu )

Hari na none inkuru za Yobu wageragejwe bikomeye ariko hanyuma ahabwa umugisha

Ntiwite ku bibazo byawe gusa ahubwo Uburira amaso yawe k’Uwiteka azabihindura umugisha. Ni umuhoza w’abarira, ahindura imibabaro ibitwenge.