Imana niyo yagira icyo ikora ku buzima bwawe ikagikomeza

Mbese mu buzima bwawe wiringiye iki? Ese uzirikana ko Uwiteka ari we ugira icyo akora akagikomeza? Uko byagenda kose ibyo wiyubakiye ntaho byakugeza, kuko Uwiteka niwe wenyine wagira icyo akora, akakirema yarangize akanagikomeza.

Imana ni yo yonyine ifite icyo yakora ku byo uri gucamo ibyo aribyo byose, ni nayo ifite ubushobozi bwo kugira icyo irema niyo kitaba kiriho. Nubwo ubumenyi bwo mu isi bwakwanzura ko nta gishoboka, Imana yakirema.

Imana yabasha guhamagara ikintu kitariho nkaho kiriho. Ikindi kintu kiza ni uko iyo Imana imaze kukirema ntabwo yemera ko gihungabanywa n’umuyaga wose ahubwo iragikomeza. Nshuti nkwifurije ko Imana yagira icyo irema ku buzima bwawe, yarangiza ikagikomeza, ikakorohereza.

Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye, Yeremiya 33:2

Aya ni amagambo Yeremiya yanditse ariko yavuzwe n’Uwiteka. Abantu bagerageza gukora uko bashoboye ngo bagire icyo bakora, rimwe na rimwe bagashyiramo n’amanyanga ariko Uwiteka niwe ugira icyo akora. Impamvu ya mbere ishimishije ni uko nubwo cyaba kidahari Imana ifite ubushobozi bwo gufata ikintu kitariho ikakirema abantu bakakibona.

Mu buzima bw’abantu iyo bahuye n’ikibazo, bashakisha uko bakikuramo, bakabeshya, baba bashaka akazi bagakoresha amanyanga ngo bakagereho, banakageramo bakakamo mu kubeshya.

Umuntu agafata ubuzima bwe agashyiraho umusingi witwa ikinyoma, ariko iyo ugeze hejuru nibwo umenya ko wibeshye kuko biba bimeze nko kubaka inzu yawe ku musenyi, ariko ndakubwiza ukuri ko Imana niyo igira icyo ikora, nubwo mu maso y’abantu cyaba kidafatika, ariko iyo ari yo yagikoze, ikakirema ishyiramo umusingi mwiza kandi ikiha inshingano zo kugikomeza kuko irabishoboye.

Nkwifurije ko Imana yagira icyo ikora ku buzima bwawe, niba kidahari ikireme kandi igikomeze, ubyizere mu izina rya Yesu, Amen.