Imana ni umufasha: Anne Graham Lotz

Imana niyo wabwira ibibazo byawe ukizera ko bifite umutekano kandi, ukwiriye kumenya ko Imana ari umufasha.

Iyo uhuye n’ibibazo n’ingorane ku buryo wumva ukeneye ubutabazi? Mbese ubibwira nde? Hari uwo ushobora kubwira ibibazo byawe n’ingorane zawe ukizera ko hari icyo yakora.

Igihe wumva ucitse intege

• Ni hehe mu ubuzima bwawe wumva ufite intege nke?
• Bara amasezerano y’Imana aboneka muri Yesaya: 41:10 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ariko gukiranuka kwanjye”.
• Wandike buri sezerano ushyiremo izina ryawe.
• Ni irihe sezerano rikoze ku mutima wawe, n’impamvu?
• Ni gute amasezerano y’Imana agusubizamo imbaraga igihe ucitse intege?
• Hamwe n’ibiguca intege ariko ukuboko kw’iburyo kw’Imana gufite ububasha bwo fusha abacitse intege. Kuva: 15:6, Zaburi: 16:11, 17:7, 18:35, 139:10-11, Yesaya: 48:13.
• Ni iki cyateye Daniyeli kuva mu intege nkeya yari atewe n’ibyo yari yumvise nuko yahuye na Yesu amukoraho agira imbaraga Daniel:10:15-17
• Ni gute yabonye imbaraga? Daniyeli: 10:18-19 “ Uwasaga n’umwana w’umuntu arongera ankoraho, arankomeza. Arambwira ati “yewe mugabo ukundwa cyane witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera”. Tukivugana mperako ndakomezwa ndavuga nti “ Databuja vuga, kuko unkomeje”.

Igihe wuzuye umubabaro ukumva wihebye

• Umwanditsi wa Zaburi yandikanye iyi Zaburi: 4:1-2 umubabaro bitewe n’umubabaro yatewe n’abana b’abantu.
• Ni gute Imana yafashije uyu mwanditsi igihe yagarukiraga Imana? Zaburi: 4:7-8.
• Yehoshafati yagize kwiheba bitewe no guterwa n’abamoni, abamowabu, hamwe n’abamewunimu. 2 Ingoma: 20:1-13
• Hanyuma yihata gushaka Uwiteka. 2 Ingoma: 20:3-13?
• Imana yahise imutumaho umuhanuzi. Iramuhumuriza imubwira ko urugamba atari urwabo ahubwo ari urw’Imana. Reba 2 Ingoma: 20:14-30.
• Icyo Imana idusaba ni ukubanza gushaka ubwami bw’Imana kuko ibindi Imana yiteguye kubikora. Matayo: 6:33-43
• Pawulo agira inama abantu kutiganyira ahubwo ibyo bacyenye bakabibwira Imana. Abafilipi: 4:6-7
• Urukingo rwo kwiheba ni ukugirira Imana icyizere kuko ishoboye byose Imigani: 3:5-6
• Ikindi ukwiye kwitaho ni iki kiguteye kwiheba? Ni nde waguteye uwo mubabaro? Ni izihe ngaruka byakugizeho?
Igihe wumva wihebye ujya usaba Imana ngo iguhe amahoro yayo mu gihe uri kuyisaba ubufasha? Ubundi ufate Bibiliya usome Ijambo ry’Imana.

Igihe unaniwe ucitse intege

Igihe wiyumvamo umunaniro mu mubiri,
mu marangamutima, mu bitekerezo, no muburyo bw’umwuka?
• Igihe wumva unaniwe mu mubiri. Jya usoma Yesaya: 40:27-31 wumve ko Imana itakuretse kandi isubiza intege mu bugingo.
• Igihe wumva unaniwe mu buryo bw’umwuka. Mu Abagalatiya: 6:9-10 hadusaba kudacogora kuko hari ingororano.
• Igihe wumva unaniwe mu marangamutima. Mu 2 Abakorinto: 1:8-11 ukwiye kumenya ko iyakurokoye ibikomeye izakomeza kukurokora.
• Igihe wumva unaniwe mu mitekerereze. Mu 1 Abakorinto: 2:1-5, imibabaro yacu idakwiye kuduherana.
• Dukwiye kumenya ubwinshi bw’imbaraga Imana ifite. Abefeso: 1:18-21
Mu gihe wumva ucitse intege ukumva ugeze kure cyane jya usaba Imana iguhe imbaraga zazuye Yesu mu gihe uyisaba ubufasha, ubundi usome Bibiliya.
Uwandikiye Abaheburayo yaranditse ngo Imana ni umufasha, kandi itubera imbaraga mu gihe ducitse intege, ikatubera amahoro mu gihe twihebye, ikatubera imbaraga zidukura mu ntege nkeya mu gihe ducitse intege.

Billgraham.org

Tuyishime [email protected]