Imana ni Data / Alice RUGERINDINDA

Yesu ashimwe bene Data, uyu munsi nifuje ko tuganira ukuntu Imana ari DATA, N’ubwo ubuzima tubayemo ari umuhamya w’uko Imana ari Data, muri iyi nyigisho, turifashisha Bibiliya yera, mbifurije kurushaho gusobanukirwa, gufashwa no kubakwa n’iyi nyigisho.

Dusome Yesaya 63:16 “Erega ni wowe Data wa twese, n’ubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe”. Benedata Imana irakomeye, Cyakora Ifite gukomera gutangaje, uziko abasaza, abakecuru, hamwe n’abakiri bato bose ibabera Data, Maze n’imfubyi izibera Data, Ni Data wa Twese mwiza nk’uko Indirimbo ya 10 muzo gushimisha igitero cya 3 ibivuga" Ibaze ringiriweho nkaryumva neza kandi nkaryizera rikangirirwaho nkizera ko Imana ari Data mwiza, atwitaho nk’ababyeyi bacu (Aduha Affection ya Kibyeyi/Papa/Data) Ikibazo dushidikanya ku bubyeyi bw’Imana.

Hari abayizi nabi ngo nta marangamutima meza (sentiments) igira pe, Imana igira impuhwe nk’undi mubyeyi wese kandi Itanga ibyiza, Yesu muri Matayo 7:11 yabwiye abigishwa be ati “Ese ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none so wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? Bibiliya ikomeza muri Mariko 6:34- 43 itubwira uko Yesu yagiriye impuhwe abantu ibihumbi bitanu bashonje arabagaburira, ngo “Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,basezerere bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya…..

Yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n’izo fi ebyiri azibagaburira bose.Bose bararya barahaga Amina. Ni umubyeyi "UVUMERA" Sentiments arazigira cyane. Si abo yahagije gusa dusomye kandi Mariko 8:2 Yesu aravuga ati “Aba Bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. Yesu arababaza ati"Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?" Baramusubiza bati"Nta cyo Yooooooo!!! Bimutera impuhwe "Compassion" (Yohana 21:5)

Mwene data ukurikiranye iyi nyigisho, Ndongera kukubwira, Imana ni Data kandi iguhozaho umutima, ijisho ryayo ntabwo rijya rihumbya rihora kuri wowe, Bibiliya ibihamya na none muri Yesaya 49:15 iti “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Ngo Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa” Amina. Uwiteka aravuga ati "Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero. Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu." Yesaya 66:12-13

Mbega Umubyeyi mwiza, Nshuti yanjye Imana ni Data mwiza, uyu munsi ndakwinginze ngo wongere uyikunde kuko nawe iragukunda, n’ubwo waba utaragize umugisha wo gukundwa n’ababyeyi, imiryango cyangwa inshuti, Imana izakwibagiza umubabaro wagize burundu, izaguhagatira, izagusimbagiza ku ibibero, izaguhumuriza, Imana ishimwe. Alice RUGERINDINDA