Imana izibuye amasoko yari yarazibye

Zekariya13:1-2“ Uwomunsi ab’inzuya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu bazaziburirwa isoko yo kuboza ibyaha n’imyanda. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati” uwo munsi nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n’umwuka wanduye mu gihugu.”

Yesu ashimwe. Ndashima Imana ko igifite imbabazi kandi uje amugana wese amugirira ibambe. Kuba abantu bazaziburirwa isoko yo kuboza ibyaha n’imyanda, bishatse kuvuga ko iyo soko yahahoze nyuma iza gusibama.

Hari igihe abantu bakora ibyaha Imana igaceceka ndetse ukagira ngo nta muhanuzi uba muri bo. Muri icyo gihe abantu bibwira ko ntakibazo kandi rwose bakumva nta mutima ubacira urubanza.

Impamvu ni uko ya soko, wa mutima wo gutekereza ku yo bakorera baba batakiwugira. Aha usanga abantu aho kwihana ibyaha ngo bakorere Imana uko ishaka bo bakora uko babishaka.

Aba isirayeli bamaze igihe batagira umwami nta mucamanza, icyo gihe umuntu wese yitegekaga uko ashatse (abacamanza 21:25).

Imana ishimwe, Imana izazibura amasoko yongere itwibutse iby’imirimo myiza, Ndimo nsenga ngo Imana izibure amasoko bitumen n’abantu bamenya iyo dukorera, ingororano izaraga abera, ndetse n’umugisha uri mu gukorera Imana. Ibyaha biziba amasoko y’imigisha yacu y’uburyo bwose (iyo mu mwuka ndetse no mu mubiri).
Benedata ibyaha bizitira inzira, ariko kuko Imana ari umutunzi, iravuze ngo uwo munsi, uyu munsi, ishaka kukuziburira amasoko. Halelua! Kuko aho guhishurwa kutari abantu bigira ibyigenge. Ariko aho guhishirwa kuri abantu basobanukirwa Imana kandi bakayikorera bayitinya kuko Imana ari umuriro ukongora.

Hari umwuka wateye mu bahanuzi bo mu minsi y’imperuka. Aho usanga aho kuvuga ko kwihana bihesha umugisha, amahoro ndetse n’ubugingo. Usanga twigisha ko Imana iduhaye umugisha, idushyize hejuru ndetse ibyo bigatuma satani ahuma benshi amaso bakanyura mu nzira zitanyurwa ngo n’imigisha irimo gusohora (bariganya, biba ibyarubanda).

Imana ivuze ko ibyo byose ibitsembyeho kandi n’umwuka wanduye Imana iwirukanye mu gihugu. Amen. Ndafashijwe!

Reka nongere nkwibutse ko gahunda y’Imana n’uko abantu bakorera Imana mu kuri no mu gukiranuka kandi ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza kugirango itureme umutima no mu bihe bizaza.

Bwira Yesu uko wumva amasoko yazibye ndetse ikugarukeho, wongere usabane nayo, umurirmbyi ati Nkunda kumva amakuru y’umurwa uri kure ahatagera ibyago…… Imana ishimwe kuko yiteguye kuguhembura.Ukongera ukumva amaukuru yizewe aturuka ku Mana.Amen. Imana ibahe umugisha.

Ev. Ndagijimana.dnath@yahoo.fr