Imana izaguhembura nubwo wari uguye umwuma

N’ubwo ururimi rwari ruguye umwuma,Uwiteka yirahiriye gusubiza abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, njyeweho Uwiteka nzabasubiza, Jehova Imana ya Isirayeli sinzabahana. Nzazibura imigezi mu mpinga z’imisozi n’amasoko mu bikombe hagati ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi n’igihugu cyumye nzagihindura amasoko. (Yesaya 41:17-18).

Mu gihe isi yose ihangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu, ibibazo ku basanzwe ari abakene n’abatishoboye cyangwa abatindi mu yindi mvugo, bo byarushijeho kwiyongera, ngabo ubushomeri, kubura ibyo kurya, kwirukanwa mu macumbi, guhagarika amashuri, gukoreshwa imirimo yagahato cyangwa y’agahimano kugira ngo ahari babashe kubona amaramuko n’ibindi bitandukanye bakabyemera kuko nta yandi mahitamo.

Ibi rero iyo bigeze ku muntu bigasanga nta cyo kumurengera yizeye cyangwa ategereje, bikaba biviramo benshi kwiheba no gufata imyanzuro y’ikubagahu kuko babona ariho hasigaye inzira, nyamara n’ubwo bimeze gutya ibibazo nk’ibi hari icyo Imana ibateganyiriza.

Baba abizera Imana n’abatayizera, birakwiye kumenya ko Imana yacu igira urukundo, ntabwo yaturemeye kutwica no kuturimbura, oya rwose, ntabwo byari biyinaniye kukureka ngo upfire muri bya bindi wibuka wanyuzemo, ahubwo yakurinze kuko igufiteho umugambi mwiza.

Nk’uko tubisanga mu ijambo ryayo uyu munsi, ndagira ngo mbabwire n’ubwo ubona wugarije n’ibibazo by’uburyo bwose kandi ubona bidashoboka nyemerera nkubwire aya magambo. ’’N’ubwo nawe washatse amazi ukayabura, ururimi rwawe rukagwa umwuma niwizera urabona ukuboko kw’Imana, ushaka Imana ntacyo azakena ( Zaburi 34:11).

Amajwi menshi ni akubwirako Imana yagutaye, Satani arakwereka uko wakwirwanaho, ariko humura igihe cyawe ni iki kuko Imana yumvise gusenga kwawe, wikwirwanirira kuko urugamba aho rugeze ntacyo wowe washobora ( Matayo26:52).
Yesu yakemuye ikibazo cy’inzara ni uwo kwizerwa (Luka 9:10),
Mwene data Imana yacu ariyo yawe ikugose imbere n’imyuma.
Humura Umwami Imana azagutabara ntabwo uzamwara ( Yesaya 50:7)

Nshuti ibuka ibyo yagusimbukije ukuntu byari bikomeye kuruta ibi, ibuka amajoro waraye, indwara zikomeye wakize, impanuka wasimbutse, maze wiringire iyo mana, igiye gusiburira inzira zasibwe, amasoko yari yarasibye igiye kuyasibura amazi yongere adudubize kubwo kwihesha icyubahiro, ibi byose izabikorera kwihesha icyubahiro kuri wowe kugira ngo abantu barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe y’uko ukuboko kw’uwiteka ariko kubikoze, kandi ko Uwera wa Isirayeli ariwe ubiremye (Yesaya 41:20) hato hatagira uzirata imbaraga ze, Humura iri ni itangazo ryawe kandi ryakirane kwizera mu izina rya Yesu.