Imana ishoborabyose kandi ntawarogoya umugambi wayo/ Ev.Edith

Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose. Yobu 42:2


Uyu mukozi w’Imana Yobu yavuze aya magambo atarava no mu bibazo yari arimo. Gusa yari asobanukiwe Imana mu buryo bukomeye.

1. Imana ishobora byose
2. Imana idufitiye imigambi myiza
3. Imana itagira ikiyivangira, ikiyikerereza, ikiyirogoye,…

Hari ijambo mu Kinyarwanda rivuga ngo imknsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Ari wo munsi wo gukora kw’Imana. Uko ibibazo (situation) Yobu yari arimo uko Bibibiliya ibitubwira byarakomeraga kurushaho, byabaga grave (worse), kunyagwa, kwicirwa abana, kubura urushako, ubutunzi, ibishyute ku mubiri,….. mu by’ukuri ntacyo yari afite yishingikirijeho uretse kuba yari azi (connaissance) Imana ye, ayikomezaho, kandi afite kwizera.

Dusubizwemo imbaraga kuko ibyo twaba turimo gucamo byose (situation)numva itagoye kurusha iya Yobu. Iyatabaye Yobu, Abayuda, Hana, nanjye ubwanjye urimo ukora iyi nyigisho ndetse nawe muri bya bihe niyo, ntiyigeze ihinduka. Yitwa ntihemuka iyo niyo Mana yanjye, Yitwa nteturuye,,….. Yobu ati haracyari ibyiringiro ko naho igiti cyatemwa cyakongera kigashibuka. Yobu yaratemwe, aragegenwa ariko yarunamuwe.

Imana izi ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi. Igihugu cyahoze ari umwirare kibasha guhinduka ingobyi ya Edeni, ibyari byarasenyutse ibasha kubyubaka ikabiha ubwiza buruta ubwa mbere, maze bakamenya ko mu ijuru hariyo Imana itabara.

Yesu araje abihindure. Byaba uburwayi bwari bumaze igihe, ubukene, ibigeragezo bitandukanye, Yesu araje abimareho dutangare. Itangazo hari ugutabarwa kwihuse ku bantu bari bamaze igihe buburiye amaso k’Uwiteka (Zaburi 121).

Niba utarabivanze ngo usubire inyuma mu bitagira umumaro, tangira ushime Imana. Icyampa tugasobanukirwa n’umugambi w’Imana ku buzima bwacu, icyamba tukagira kwizera gufashe. Imana ibahe umugisha.