Imana ishaka ko twitandukanya n’isi nubwo tukiyituyemo?

Niba dushaka guhuza ibyo dukora no kwizera Kristo, tukaba dushaka kubaho ubuzima bwubaha Imana, tugomba kwiga kubaho uburyo butandukanye n’ubw’isi idusaba, twenyine tugatandukana nayo kandi tukiyituyemo.

Iyo utemeye kubaho gutya uba wiyemeje kuvanga agakiza n’isi, bigatuma uba muri ba bandi ngo bavuga ko bazi Imana ariko bakayihakanisha ibyo bakora. Bibiliya ivuga ngo ‘’Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.’’ Tito 1:16

Iyo usomye ijambo ry’Imana usanga abantu bose babaye intwari muri uru rugendo ni abemeye kubaho bonyine bakitandukanya n’isi kandi batarayivamo. Pawulo wabaye intumwa nyuma yo guhura n’Umwami Yesu we kuko hari ibyo Imana yagombaga kubanza kumwigisha hashingiwe ku mateka ye ndetse n’ibyo izamukoresha, yatawe n’abakristo ndetse n’abatari bo.

Imana ijya kumwigishiriza mu butayu bwa Arabe, ariga ibya kera byose birashira ahishurirwa ibyo mu ijuru rya gatatu. Imana ishaka kukwigisha ibitandukanye n’ibyo isi irimo kukwigisha kugira ngo ube uwo ishaka ko uba we. Ba Yozefu, Mose, Dawidi, Eliya, Daniyeli n’abandi benshi bavugwa muri Bibiliya nubishaka wongereho nawe abo uzi mu buzima busanzwe bose bemeye iyi nzira.

Ukwiye kwemera ko isi iguca niba ushaka kwemerwa n’ijuru kuko bigusaba kubona ibintu uburyo butandukanye nuko ubibona. Icyatumye Daniyeli na bagenzi be bajugunywa mu muriro ni uko bemeye kwitandukanye nuko abantu bose bumva ibintu, ibi kandi bisa n’ibyo Yesu yakoze akajya i Gologotha. Niba ushaka kubakana amateka meza n’ijuru, emera kwitandukanya n’isi.

Ntabwo Yesu yahisemo kuzenguruka abarwayi bose akiza umwe umwe, cyangwa abanyabyaha asengera umwe umwe, yabikoreye rimwe ku musaraba, amateka ariyubaka ariko kuko yemeye kuba mu isi ariko yitandukanyije nayo.
Mbese wowe ugeze he witandukanya n’isi?