Imana ishaka ko duhora twibuka imbaraga yadukuje muri Egiputa

Kuva 15:22 Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja itukura bajya mu butayu bw’i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi.

Kuva 15:23 - Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.

Kuva 15:26 - Arababwira ati"Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara

Kuva 15:27 - Bagera muri Elimu hari amasoko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi.

Muri iri jambo turibukiranya ku nzira tunyuramo benshi basoza nabi ariko abizera Yesu by’ukuri bari bakwiye kuyikomeramo kugeza agarutse.

Abisilayeri bageze mu butayu ahantu hatari amazi bamererwa nabi batakambira Imana, i Shuri ni ahantu tugera mu buzima tukabaho nabi tukabura aho twerekeza amaso,benshi banakeka ko Imana yabaretse ariko burya iba ibazi rwose ntiyanabibagirwa kuko ibibagiwe bashira.

Mose yakomeje kubayobora bagera ahari amazi ariko aza asharira cyane. Aha hitwa i Mara, aha ni nka hamwe tugera mu buzima tukabona ibisubizo by’ibibazo byacu ariko byuzuye imitego n’ubugome bwa satani.

Urugero: ushobora kubona akazi watanze ruswa cyangwa wakopejwe ikizamini,... Namwe muzi ko tujya tubona tukabigirira ubwoba kenshi abatizera bakanaduseka ngo turi injiji( iyo twanze kunywa kuri aya mazi nubwo turi mu butayu).

Abisirayeli barakomeje bagera muri Elimu aho babonaga byose ariko nyuma byabateye kwibagirwa Imana yabakuye i Shuri ikabavanira ubusharire mu mazi y’i Mara ikabageza muri elimu, maze uwiteka arababara.

Uku niko benshi Imana yabakuye kure aho twita ku cyavu ikabarenza ibyo kurya birura n’amazi y’i Mara ikabageza ahatangaza benshi none bayituye kuyibagirwa.

Imana irababaye cyane ariko irashaka ko twebwe abibutse Uwiteka tumenya imbaraga zayo zikorera muri twe maze tugakangurira abantu kwibuka imirimo y’umwami.

Uzi ko bigeze kwibagira bisabira gusubira muri Egiputa mbega iyo bashikayo Farawo yabagenzaga gute? ko bari bibagiwe nibyo basize bamukoreye.
Ese wowe hari abo uzi bavuye muri iyi nzira kubera ko bageze muri Elimu? Nawe wabitekerezaho ukumva aho iri jambo rikwerekeza.

Bibiliya iravuga mu 2 Abakorinto 6:1 ngo Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,

Urugero: ikaziye ya fanta irimo ubusa iteretswe mu muhanda n’umupolisi ntiwayirenga kuko yashyizwemo n’ufite ububasha none natwe ko turi kumwe n’Umwami w’abami mwaretse tugaharara mu mbaraga z’uri muri twe, maze tukagarura benewacu bohejwe na Elimu yabo bagezemo bibagiwe ko imbere hari ubundi butayu. Murakoze Imana ibahe umugisha kandi ibarinde kwibagirwa imirimo yayo. Amen.