Imana isaba abizera kutifanya n’abatizera

• 2 Abakorinto 6:14-15 Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite ? 15 Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?

Bibiliya ijambo ry’Imana isaba itabiciye ku ruhande umuntu wakiriye agakiza agahinduka icyaremwe gishya kutifatanya n’batizera Umwami Yesu. Ibi bitandukanye no kutabegera ku mpamvu zo kubabwira ubutumwa bwiza, ariko Bibiliya nitwemerere kwifatanya nabo mu mirimo yabo y’umwijima, ahubwo idusaba kubamurikira kugira ngo bamenye ukuri nabo bakizwe, bahabwe ubwo buntu twahawe natwe.

Bibiliya itubuza kwifatanya n’abatizera, naho yaba umuvandimwe wawe cyangwa umubyeyi. Kwifatanya ntibitubuza kubatahira ubukwe cyangwa kutabafasha, umuryango imenya ko nubwo muvukana, mudahuje kwizera. Kwifatanya ni soudure. Dukwiye gutandukana n’abo tudahwanye. Kuko gukiranuka no gukiranirwa ntibyabana. Nta shyirahamwe ryabyo.

• Abafilipi 3:1-3 Nuko muve hagati ya babandi 1 Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro. 2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi.

Data atubuza kwifatanya na ba bandi, aha ntibavuzwe izina. Bameze nka ya ndirimbo ivuga yewe kintu cyazanye ibice mu itorero, ntibakivuze. Icyo kintu ni igiki? Ntikigira izina ariko ni kibi.

Pawulo yatubwiye kwishimira mu mwami Yesu. Atubuza kwirinda za mbwa wakwibaza uti abo yavugaga ni abantu cyangwa ni imbwa ? wise umuntu imbwa bakujyana mu rukiko, aha pawulo ntabwo yatukanye.

Yabise imbwa kubera ibirutsi. Imbwa irarya ikaruka, ikongera igasubira ku birutsi. Umuntu araruka, nyamara Ibintu aba yariye, abirya bimeze neza,nyuma akagira iseseme, akaruka ; iyo urangije kuruka uba ufite isereri. Tekereza umuntu amaze kuruka, akagubwa neza, nyuma akongera akavuga ati mumpe bya birutsi banjye akongera akabirya.

Umuntu wese wigeze akizwa, agasubirayo, yakebwe gukebwa kubi, kuko yihanye icyaha runaka agisubiramo, yakijijwe nabi, si umupagani ngo tubimenye kuko ashobora kuririmba, agakora n’ibindi byaha, nibo Paulo yise imbwa. Imana idufashe.

Iyo mubanye n’umuntu utizere cyangwa se umeze nk’uyu kimwe kimira ikindi. Umucyo cyangwa umwijima. Dayimoni na Yesu ntibakora itsinda rimwe. Abatizera, nta mugabane dufitanye naho baba imiryango yacu. Twe gakondo yacu iri mu ijuru, twe turitambukira. Hari aho tudahurira, benewacu baradufasha cyangwa tukabafasha, ariko mu myizerere ntiduhuza. Tureke Imana ibe nkuru.