Imana ireba-Igice cya mbere/ Dr. Fidèle Masengo

Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?’’Itangiriro 16:13

Mu minsi yashize naganiriye n’umuntu ucitse intege cyane kubera ibibazo by’urushako. Nyuma yo kumbwira ibibazo byinshi afite. Naramubajije ati koko Imana irareba uyu muntu? Ku bwanjye numvise ko akarengane n’indiri y’ibibazo arimo Imana itabireba.

Ahari wowe usoma ubu butumwa ujya ugera ho wibaza niba Imana ikureba, niba ireba ibyawe. Niba ari ko bimeze, nifuje ko tuganira ku gisubizo cy’icyo kibazo urimo kwibaza binyuze mu ijambo nise ‘’Imana irareba.’’

Abantu benshi bazi inkuru ya Hagari, bazi ko yari umuja wa Sarayi, umugore wa Aburamu ( Aba baje guhinduka Sara na Aburahamu). Benshi bazi uburyo nyirabuja yamushyingiye umugabo we kubw’inyungu zabo, amaze gusama inda, bakamufata nabi kugeza ahunze akererekeza inzira y’ubutayu.

Umuntu wese ushyira mu gaciro yatekereza akababaro n’akarengane ka Hagari. Mu magambo make dore ibyamubayeho:

-  Yisanze ari umuja wa Sarayi ( abaja ntibagiraga ijambo , bafatwaga nk’ibikoresho),
-  Nk’umuja wese yubahaga nyirabuja n’umugabo we,
-  Yari umukobwa muto utaratekerezaga ko yahinduka umugore w’umusaza w’imyaka 86 ( Itangiriro 16:16),
-  Hagari ntiyakunze Aburamu kuko bamushyingiye ku gahato kuko nta jambo yagiraga kandi ntawari kumuvugira,
-  Hagari amaze gusama inda y’uriya musaza yahise yifata nk’umugore mu rugo nubwo nyirabuja we yari akimufata nk’umuja,…. Aha niho gusuzugurana byavuye;

Mu buryo butunguranye Hagari yameneshejwe n;abo yibwiraga ko akemuriye ikibazo gikomeye cy’urubyaro. Hagari wari utwite yerekeje inzira y’ubutayu ( nta nzu, nta biryo, nta mazi, ahantu hadatuwe nta mubyaza. Mu kwangara kwe, nta kindi yatekerezaga uretse akarengane n’urupfu yabonaga imbere ye.

Ibi nibyo byatumye yibaza niba Imana imureba. Ati koko Imana irambona? Irareba aka karengane? Mu gihe yibazaga icyo kibazo nibwo yahuye na Malayika w’Uwiteka. Ntasubiye mu biganiro byiza bagiranye, nashimishijwe n’uburyo ikibazo nyamukuru cya Hagari cyasubijwe bikamuviramo guhimba Imana izina ngo ‘’Imana ireba.’’

Nifuje kukubwira wowe usoma iri jambo ko Imana yawe ireba. Ya Mana yabonye Hagari iracyareba, irakubona, irareba ibyawe, irareba ibyo unyuramo, izi neza aho uva, aho ujya n’aho ugeze. N’ubwo wibaza ko atariko bimeze, irakureba aho nyine uri n’uko uhamereye. Imana iguhe umugisha, Amen.

Mu nyigisho y’ejo nzagaruka ku mpamvu zigaragaza ko Imana ikureba,......