Imana iracyashaka ba Eliya b’iki gihe

Dore Eliya yari umuntu nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. (Yakobo 5 : 17)

Uyu Eliya uvugwa muri iki gitabo cyanditswe na Yakobo azwiho kuba yarakoze ibitangaza byinshi mu gihe cye, niwe wasanze Umwami Ahabu wategekaga Isirayeli muri icyo gihe amubwira rwose nta mpungenge afite ndetse n’icyizere cyinshi ararahira ati ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera. (1 Abami 17 :1)

Iki ni igihe Bibiliya igaragaza ko Ahabu yayoboraga ariko adashimwa n’Imana kuko yakoraga ibyangwa n’amaso y’Uwiteka.

Utinze kuri uyu murongo wakibaza ukuntu umuntu afata icyemezo cyo guhagarika imvura mu gihugu Imana ikamushyigikira wagira ngo ni muntu udasanzwe cyangwa yavutse ukwe, ibaze yaravuze ngo kugeza igihe nzabitegekera ntiyavuze ngo igihe Imana izabitegekera, biratangaje gukorera Imana ukageza aho wigirira icyizere bigeze aha, uhita ubona gukorera Imana ari ibintu byiza cyane, mu yandi magambo ni ubusabane umuntu agirana n’Imana kageraho akanwa ke kamera nk’aka shebuja, akajya avuga ibintu nk’aho Imana ihibereye.

Uziko burya no mu buzima busanzwe hari imyitwarire ugirana na shobuja ugukoresha, akakugirira icyizere ukajya ufata imyanzuro mu mwanya we kandi yaza kureba agasanga wayifashe ku nyungo z’ikigo ayoboye. Mbese Eliya yishyize mu mwanya wa Shebuja (Imana) afata icyemezo nk’aho ihibereye, Imana nayo ije kureba kuko imenya iherezo mu itangiriro ibona ko hazavamo icyubahiro cyayo iramushyigikira ariko biterwa n’uko mubanye nayo.

Iyo ukurikiranye amakuru y’abatubanjirije ushobora kwibaza imbaraga zabakoreshaga rimwe na rimwe ukagira ngo hari ukundi bari baremye kwihariye ariko usanga nabo bari nkatwe uretse gusa kuba Imana yarahisemo kubakoresha ngo batubere ibyitegererezo mu byo kwizera ariko nabo buri wese akaba umwizerwa ku Mana kuburyo imwirata.

Hari umuntu Imana yabajije iti ura gira ngo nkugire nka nde mu batubanjirije bari muri Bibiliya, ati nka Mose, Imana imubwira intege nke za Mose, ukuntu yagoye Imana ikamuhongera Aroni, uko yayoboye Abisirayeli naho yagiye agaragaza intege nke, uko yishe umunyegiputa arahakana ati oya mbe nka Dawidi, Imana iti Dawidi wasambanye na muka Uliya akicisha Uliya akamugambanira yumva nawe hari aho yagize intege nke, ati byibuze nka Petero asobanuriwe uburyo yihakanye Yesu gatatu asanga arabazenguruka asanga nta muntu numwe udafite aho yagaragaje intege nke keretse Yesu wenyine.

Yewe n’intumwa Yesu yatumye amaze kuzuka yazitumye ariko nta kwizera zifite ushobora kwibaza ko yari amaze kuvuga ko zitizeye ikindi bigaragara ko zidafite kwizera ko yazutse yazitumye kuvuga ubuhe butumwa, yaraziyeretse zigirango ni umuzimu biba ngombwa ko azereke ibiganza n’ibirenge ariko ntibyatumye atabatuma (Luka 24 :36-42), ibi byose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wujuje byose mu byo gukiranuka keretse Yesu, ariko wemereye Imana uakyibera uwo kwizerwa, ukitoza kuyubaha no kuyikiranukira, izo ntege nke zawe yazisimbuza kugukoresha ibikomeye.

Burya umutu wese afite amahirwe yose kugira ngo Imana imukoreshe iby’ubutwari kandi abo Imana yakoresheje bose nabo bari nka twe, hari aho bagiye bagira intege nke ndetse uzirebyeho zonyine wakwibaza uburyo Imana yahisemo kubakoresha ibintu bikomeye. Imana ihamagara umuntu uko ateye kose ikamukoresha uko ari.Ntabwo Imana ikoresha abantu bashoboye ahubwo itoranya abantu hanyuma ikabushoboza.

Mwene data ukurikiye ubu butumwa ndakwibutsa ko n’abo Imana yashimye gukoresha nabo bari nkatwe ahubwo igihe cyose Imana iguhamagaye kugukoresha ntukisuzugure ngo utange impamvu ahubwo wishyire mu biganza by’ishoborabyose izagushoboza, niyo iha intege abarambiwe kandi ishoboza abatibashije hamwe nayo tuzakora iby’ubutwari mu izina rya Yesu!

[email protected]