Imana irandakariye n’Ibindi twibwira- Igice cya 1

Umunsi umwe nashyize ku rubuga rwa Facebook ngo “Imana ntabwo ikurakariye”, mbona ibisubizo birenze ibyo natekerezaga. Mu masaha make gusa, abantu ibihumbi n’ibihumbi barashubije, bahangayikishijwe no kwemezwa neza ko ari ukuri koko.

Mu migendanire yanjye bwite n’Imana, no mugufasha abandi, byatumye nizera ko umubare munini w’abantu bamwe bakeka ko Imana ibarakariye cyangwa bamwe bakanabyizera n’umutima wabo wose.

Ese iyi myizerere ituruka he? Wenda k’umubyeyi wari ugoye kunezeza, umubabaro wo gutabwa cyangwa wenda no mu rusengero. Aho ibi binyoma by’umujinya w’Imana byaba bituruka hose, ndashaka gufasha kuzana ukuri muri iyi myizerere ipfuye ngo mumenye by’ukuri ko Imana itabarakariye!

“Imana ntishobora kunyemera uko ndi.”

Bibiliya ni icyegeranyo cy’ibyaha, ibinyoma n’ubusambanyi bw’ubwoko bwose. Na none ni cyegeranyo cy’impuhwe zitangaje z’Imana n’urukundo rwayo. Intwari turangamira bari abantu nkatwe. Hariho ubwo byabananiye nabi cyane, ariko nabwo babona urukundo, kwemerwa, kubabarirwa n’impuhwe nk’impano z’ubuntu zivuye ku Mana. Urukundo rwayo rwabakururiye mu mubano wimbitse nayo, rubakomeresha gukora ibintu bikomeye kandi rubigisha kwishimira ubuzima bwabo.

Ubwo rero babonye uko kwemerwa, ndizera ko natwe twakubona. Imana ntiyemera icyaha nta n’ubwo izigera icyemera, ariko ikunda abanyabyaha kandi izakomeza gukorana natwe ngo tugere kuguhinduka kwizamu buzima bwacu.

Natakaje imyaka myinshi mbana n’ubwoba bw’uko Imana ishobora kuba indakariye. Kubwo amahirwe, uko imyaka ishira namenye urukundo rutangaje kandi rwinshi rw’Imana, kandi nzi ko Imana itandakariye; nta nubwo imfitiye umujinya! Kandi si ukubera ikintu icyo aricyo cyose nakoze cyangwa ntakoze; ni uko gusa inkunda.
“Imana sinyikorera ibihagije.”

Twakoze inyigo ku biro byacu, tubaza abakozi bacu icyo baba bahangayikiye cyane mu migendere yabo n’Imana. Igisubizo cya mbere cyari, “Ese ni ryari namenya ko ibyo nkora bihagije?”

Gushaka gukora ibintu byiza cyane (perfectionism) bikomezwa cyane n’igitugu cy’ibyo ngombwa n’ibyo ngomba gukora. Amarangamutima adahagarara yo kudakora ibihagije, cyangwa ngo ube mwiza bihagije. Dutekereza ibintu nka Ndagomba gusenga neza kurushaho, kwiga Bibiliya cyane, no kuba umuntu mwiza kurushaho. Biturimo ko dushaka kunezeza Imana, tukaba dufite ubwoba cyane ko dushobora kuba tutabigeraho. Bikabyara ko twizera ko Imana iturakariye kubera ko gusa tutagera ku rugero rukwiye.

Ariko inzira igana ku Mana ntabwo ari ugukora ibintu byiza cyane (perfectionism). Abantu bamwe mu ruvunge babajije icyo bakora ngo banezeze Imana, igisubizo Yesu yabahaye ni,…Mwizere Uwo yatumye…(Yohana 6:29).

Ni ibintu byoroshye cyane kuburyo bitunanira. Ikiruta ibindi, Imana irashaka ko tuyizera tukizera n’Ijambo ryayo. Ushobora kurekera aho kugerageza kugera ku gukora ibyiza cyane kuko udashobora kugura cyangwa ngo ukorere urukundo rw’Imana cyangwa kurebwa neza nayo. Ntibigurishwa- ni ubuntu!

Byanditwe na Joyce Meyer