Imana irahendahendwa. Muvunyi Hyppolite

Imana irahendahendwa (1 Ngoma 5:19-20)

Ni nde uhendahendwa? Ni uwanze gusubiza ku cyo bamusabye, noneho ukamwingingira kugisubiza kandi bene uwo biba bizwi ko abishoboye. N’Imana yacu na yo irabishoboye, gusa icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora (noneho turayihendahendera kubikunda).

Ese hari abayihendahenze birakunda? Yego barahari. Turebe ingero z’abantu n’ibabazo byatumaga bayihendahenda.

Abarubeni, Abagadi n’abandi barayihendahenze ngo ibatabare ku babisha (Abadeturi, Abanafishi) babo, irabumva. Imana yararetse urugamba rurarema, ariko batabarwa bakirwana na bo kuko Imana yariyemeye guhendahendwa muri iyo ntambara.

Ubugumba bugeretseho agashinyaguro ka Penina: Hana yarayihendahenze asenga avuga, amagambo arashira asigara anihira akomanya iminwa, ariko iryo hendahenda rivamo Samuel n’abandi batanu yahawe nyuma Imana imwituye Samuel yazanye mu rusengero. (1 Samweli 1)

Kugira umugabo ufite ubugoryi: Nabali wari ufite umugore witwaga Abigayili, yamuhendahendeye Dawidi ngo atamwica, yatura ko izina Nabali bisobanura ikigoryi koko ariko ngo namureke ntamene amaraso y’umugabo we kuko Dawidi ubugingo bwe buzingiye mu muzingo umwe n’ubw’Uwiteka. Iryo hendahenda ryavuyemo kudapfa cyangwa kubaho k’umugabo w’ikigoryi. (1 Samweli 25:4-35)

Ubutumwa bw’urupfu kwa Hezekiya: Bwazanywe n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi, bubwira Hezekiya ko agiye gupfa (gutanga mu mvugo ya cyami). Amaze kumushyikiriza ubu butumwa, uyu mugabo ahendahenda Uwiteka avuga ko yayizanyeho abantu, ku ngoma ye abantu bongeye gutura amaturo y’Imana, kandi aho ikuzimu agiye kuzajya hatazayishima. Iryo hendahenda ryavuyemo indi imyaka 15 yo kubaho. (Yesaya 38)

Ese nawe ufite ibituma uyihendahenda? Nakwibwira ko ari yego kuko tukiri mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara. Ngaho namwe nimwirwaneho Irasubiza.

MUVUNYI Hyppolite