Imana irahagije mu buzima bwawe kuko muri yo harimo byose

Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?” Kuva 3 :13

Ibi ni bimwe mu bibazo Mose yabajije Imana imubwiye kujya gukura Abisirayeli muri Egiputa.

Imana imaze kubona ukuntu ubwoko bwayo buremererewe no kubabazwa na Farawo kubera uburetwa yabakoreshaga, yahamagaye Mose kujya kubukura muri ubwo buretwa muri Egiputa. Mu by’ukuri ubu si ubutumwa Mose yahise yakira, ahubwo yabanje gushidikanya kandi byarumvikanaga ku rundi ruhande, hari ibintu atumvaga n’Imana atarayisobanukirwa neza.

Amaze imutuma yayibajije umutumye, iramubwira iti ndi UWITEKA, Kuva 3 :14

Ndababwiza ukuri ko Imana ya Isirayeli yihagije muri byose, umuririmbyi yaravuze ngo izina ryayo ni umunara muremure abakiranutsi bahungiramo. Imiterere y’ikibazo cyawe ntirakuraho ko Imana yihagije ngo ibashe gukora ibyo yavuze.

Izina rya Yesu, muri ryo abarwayi babasha gukira indwara zabo, imbohe zibasha kubohorwa, abanyabyaha babasha kubabarirwa ibyaha byabo.

Imana yabwiye Mose ngo nitwa NDIHO, mu yandi magambo iri zina riri mu ndagihe (present), uwarisomye hashize imyaka 1000, yasanze Imana yitwa NDIHO, uyu munsi nabwo ni NDIHO, bivuze ngo yagombaga kubera Mose igisubizo imbere ya buri kibazo kuko yabaga ihari, igendana nawe nk’uko yabimwemereye. Ntabwo yabayeho mu gihe cyashize gusa, ahubwo iriho mu gihe cyashize, iriho mu gihe cya none kandi iriho no mu kizaza.

Nawe ndakumenyesha ko Imana ikubereye igisubizo uyu munsi, wenda urarwaye, ni Uwiteka ukiza, wenda satani aracyakuboheye mu byaha, abasha kugukiza mu izina ry’Umwana we Yesu Kristo. Wenda uribaza ngo wajya he? Humura Uwiteka akubereye Umwungeri, azakuyobora inzira nziza. Ushobora kuba ubuze amahoro ? Ni umwami w’amahoro, n’ibindi byinshi Imana yakubera igisubizo.

Bibiliya itubwira ko nta rindi zina twahawe gukirizwamo atari irya Yesu, muri we harimo byose, hari abantu bamugezeho barushye arabaruhura, abandi baza baruhijwe n’ibyaha, arabakira, abari babuze amahoro ubu atemba nk’uruzi, baravuga ngo ubwo Umwami Yesu ankunda ndi amahoro.

Hari umuririmbyi nawe wavuze ngo ni umukristo icyo ni ikintu gihumuriza umutima we kimwwibagiza ibyago byose, akumva aruhuwe n’Umwami Yesu. Urumva bishobora no kuba bitashizeho ariko kuba muri Yesu bimwibagize ibyago byose kuko muri we harimo imbaraga zituma umuntu agenda hejuru y’ibibazo. Imana ihabwe icyubahiro!!

Nifuzaga kukwibutsa ko Imana yihagije kandi igifite umugambi mwiza ku buzima bwawe no kurengera ubwoko bwayo, Imana iguhe umugisha, Amen.