Imana ikubumbe uko ishaka Pastor Claude

Yeremiya 18:1-6
...3.Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.
4.Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
5.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
6. “Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe.

Luka 22:31-32
Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka,
32. ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.”

Aya magambo Imana yayabwiye Yeremiya mwene Buzi uvuka muri Anatoti hafi ya Yerusalemu. Hari mu gihe abantu batari bagishaka Imana kuko bari baragize abami babayobeje nka Manase. Ku ngoma ya Yosiya, ashaka kubagarura ku Mana, ariko bagaruka igice; kuko batavuye mu ngeso zabo mbi zose.

Imana yahagurukije Yeremiya akiri muto, muri bene abo bantu bibwiraga ko bazi Imana; Imana imubwira ko imugize intorezo yo guhanisha amahanga. Yeremiya yahuye n’ibibazo bya bene wabo bo muri Anatoti, abatambyi n’abahanuzi b’ibinyoma; Niho yamuhaga aya magambo dusomye.

Imana yabonaga Isiraheli ikeneye kongera kubumbwa kuko bari barangiritse cyane. Byari byaratewe n’uko biringiraga ubuyuda bwabo, bakumva ko ntacyo Imana yabatwara kuko bumvaga ko ari ubwoko bwera; banirataga urusengero rwabo, ariko Imana irabahinyura kuko bakoranaga umurimo ibyaha (Yeremiya 7:5-11).

Hari ibintu bijya bisenya abantu ; icya mbere ni ibyaha. Aba bantu nabo bari barahindanyijwe n’ibyaha bituma Imana itabasha kumva amasengesho yabo. Ikindi gisenya abantu ni ukudafata umwanya uhagije wo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana.
Kugira ngo wubakike nk’amabuye mazima, uba ugomba kwihana ibyaha, ukagira umwete wo kumva no kumvira amagambo y’Imana ukongeraho no kumenya ubushake bw’Imana.

Yesu yazamukanye n’abigishwa be umusozi, ngo basenge batagwa mu moshya; ariko bagezeyo barasinzira kuko amaso yabo yari abaremereye. Nicyo cyatumye Petero yihakana Yesu, agumura benese n’ibindi byinshi byasenye ubugingo bwe.

Ariko Yesu amaze kuzuka ashaka kongera kumubumba amutumaho ngo bamubwire ko yazutse, aramwiyereka, ubundi aramugaburira. Igihe yamwihakanaga yamurebye ijisho Petero amenya icyaha yakoze arihana. Nyuma yo kubagaburira no kubaza Petero ko amukunda akabimwemerera, yamuhaye inshingano zo kuragira intama ze. Kuri Pentekoti yuzuye Umwuka Wera noneho agira ubushizi bw’amanga.

Natwe dusohoye mu minsi y’Imperuka, turebe ibyaba byarangije ubugingo bwacu, twihane dusabe Imana yongere itwubake bundi bushya tube nk’amabuye mazima, tubashe gukora umurimo w’Imana dukiranuka. Amen

Pastor BIMENYIMANA Claude