Imana ikora ibishoboka byose ngo ubugingo bwacu butabura

INTEGO : IBYO IMANA IKORA KUGIRA NGO UBUGINGO BUTABURA

2 Samweli 14:14 Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.

Nkuko twabivuze dutangira, nta hantu ubugingo bugaragara mu muntu ku buryo bufatika. Uko amaraso azenguruka mu muntu niko ubugingo buzenguruka mu muntu.Iyo ubugingo buzenguruka mu muntu aba afite ubuzima, nyamara ufite ubuzima wese ntafite ubugingo. Amaraso niyo azengurutsa ubugingo mu mubiri w’ umuntu. Nubwo ubu umubiri upfunyitse ubugingo, Impanda nivuga, abera bazaba bakiriho, ubugingo buzaza inyuma bupfunyike umubiri, niyo mpamvu gutaha kw’icyo gihe kutazasiga imirambo, nta gushyingura kuzabaho. Uko niko guhindurwa kuvugwa.

Icyo gice twavuze haruguru, cyivuga inkuru za Amunoni na Tamari. Amunoni yifuje Tamari igihe kirekire, abibwira umugabo w’ingurumbanya (umuntu w’indyadya, wahimba amayeri yose ashohoka) witwa Yonadabu, amugira inama yo kwirwaza maze akamutumaho ngo amusure. Tamari agezeyo, Amunoni amugusha mu cyaha cy’ ubusambanyi, arangije aramwirukana ngo amuve mu maso !

Ibi byatumye Abusalomu, musaza wa Tamari yica Amunoni. Abajyanye inkuru i bwami nabo barayikabya bavuga ko Abusalomu yamaze abantu abica bituma Umwami akuka umutima ndetse Abusalomu nawe arahunga.

Hari umugore w’ umunyabwenge w’ i Tekowa atumwe na Yowabu , nyuma yo kumenya ko Dawidi akumbuye Abusalomu, amubwira amagambo y’ ubwenge, amwibutsa ko atagaruye Abusalomu. Niho yamwibukije ko burya n’ Imana idahutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe nayo.

Imana kwirukana kwayo, si ko guca kwayo. Ushobora kumara igihe umeze nk’ uwirukanywe nayo, ukayishaka ukayibura. Birashoboka ko wabura Imana mu nzozi, no mu buhanuzi ariko ntiyaguciye. Imana ikora ibishoboka byose ngo ubugingo butabura.

Hari igihe ibibazo by’ ubuzima bituma umuntu ata Imana akayihunga, akayisiga ndetse akamera nkuyisezeyeho, Nyamara burya Uwiteka azi ahantu waba ubugingo bwawe bukaba buzima, naho waba ubugingo bwawe bugapfa bwipfushije, mbese ukamera nk’ uwahuye n’ icyatsi cyitwa Rwona. Iki cyatsi gitera umurima kikona ibintu byose yaba ibiteye n’ibyimejeje.

Uwiteka rero azi ahantu waba ukahahurira na Rwona, Niyo mpamvu ushobora kubona hari ahantu akurekera, akamera nkuhagufungiye, akahagucungira. Yesu azi ahantu wajya hakakona, kuko azi Rwona y’ ubugingo bwawe. Azi agakiza kawe, kandi Icyo arinda kuri wowe ni Ubugingo. Ntukibaze rero kuby’ Uwiteka yakwimye, Kuko Uwiteka akora ibishoboka byose ngo ubugingo bwawe butabura, ukamera nk’uwo yaciye.

Hari abakristo bimukira ahandi , nabo bagahinduka mu gakiza ! Ese iyo turi ahantu hamwe dutinya iki twagera ahandi tukagitinyuka ? Ese umushumba Mukuru ntitujyana hose ? Dukwiriye kugira ubukristo budahindurwa n’ aho tugeze.

Umukristo muzima , umaze kugira ubugingo buzima, arihamiriza. Yobu yihamirije ko ubugingo bwe bukiri buzima. Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati"Ndarahira Imana ihoraho, Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye. Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka. (Yobu 27:1-6). Iyo ubugingo ari buzima cyanga butari kugenda neza ni nyirabwo ubyimenyaho.

Ayi Mana ndondora umenye ibyo nkora byose…. Umurika ahatabona, aho umwijima uri ! Umpe umutima ukangutse , uzinutswe ibyaha. Mvugutira kdi unshure ,iinkamba zimvemo. (Indirimbo 38 mu gushimisha)

Uwiteka azi kuvuguta ubugingo, azi icyo akorera ubugingo ngo bugire inyota yo kumushaka. Kukuvugutira ubugingo ngo inkamba zikuvemo, ni ibikorwa Uwiteka akorera ubugingo bwawe, niyo byakubabaza, bikaguhombya, ariko bikamukwegereza cyane. Kandi ibyo bimukwegereza abigukorera kenshi !

Dukwiriye kuba abakristo bumva amarenga y’ Imana. Ntidukwiriye gukuruzwa imigozi ngo dukunde twumvire Imana. Ntimube nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge, zikwiriye guhatwa n’icyuma cyo mu kanwa n’umukoba wo ku ijosi, Utagira ibyo ntizakwegera.!

Zab 32:9. Ntiyakundira ubugingo bwanjye kubura yabucunguje igiciro iteka aramfata Urukundo rwanjye ruke ntirwamufata, sinamugundira ubwanjye, Yesu we aramfata, Amina. Imana ikomeze iturindire ubugingo !

Pasitori ZIGIRINSHUTI Michel