Imana ikora ibingana n’ imbaraga ziturimo Pastor Emmanuel

IMANA IKORA IBINGANA N’IMBARAGA ZITURIMO

Abefeso 3:20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.

Iri jambo riratwereka ko Imana ishoboye gukora ibirenze, ariko imbaraga zidukoreramo, nizo ziduhesha iby’Imana. Ikibazo suko Imana itaduha ibyo twasabye, ahubwo imbaraga dufite, nizo ziduha gusingira ibyo twahawe.

Dushaka kuzana ibintu ngo bitugereho, ariko tukabura imbaraga zibikurura ; turi imbere y’Imana, dusabe iduhe imbaraga zibasha gukurura ubushake bwayo.

Luka1:14, 80 14 Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe. 80. Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z’umutima, aguma mu butayu

Uyu mwana kugirango abere ababyeyi umunezero, yabanje kuba mu butayu ; afite uko yambara afite n’ibiryo runaka ategekewe kurya ; ibyo byose nibyo byamukomeje. Natwe kugirango tugire izi mbaraga, hari aho tunyura, hari uko dukwiye kubaho.

Hari ibintu bitumaramo imbaraga :

1. Ibyaha :

Umukristo iyo abaho mu buzima bwo gukora ibyaha ntagira imbaraga, mu minsi turimo abantu bafite ishusho yo kwera ariko bahakana Imbaraga zako ; izi mbaraga kugira ngo zitubemo twitandukanye n’icyaha cyose.

2. Kutirinda :

Izi mbaraga iyo umuntu atirinda ntazigira, kudaha agaciro iby’Imana ni byo bituma abantu batirinda, kuko umuntu wese ikintu kimufitiye agaciro arakirinda. Umukristo akwiriye kwirinda uko agenda, uko avuga, uko akora, uko yambara, no mu mibanire ye n’abandi.

3. Icyacumi :

Gutanga icyacumi ni itegeko ry’Imana, si iry’umuntu uwari we wese ; Imana yaravuze ngo ’Ngaho nimubingeragereshe, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mu kabura aho muwukwiza. Uwanga gutanga icyacumi ni itegeko ry’Imana aba yanze niyo mpamvu atagira imbaraga.

4. Amagambo :

Amagambo ni intwaro satani akoresha ngo amaremo abantu imbaraga ; abantu benshi aho kuba abazamu b’ubugingo bwabo baba abazamu b’abandi, bakirirwa bavuga ibyo abandi badakora neza

5. Kuvuga nabi ubuyobozi bwaba ubw’itorero cyangwa ubw’igihugu :

Birahumanya, naho byaba ari ukuri, ntitubyemerewe. Miriyamu yaneguye Mose ko yarongoye umunyegiputakazi, bibabaza Imana imuteza ibibembe. Tuzirikaneko twahawe umutwaro wo gusengera abami n’abatware.

6. Kutitandukanya :

Ikindi kimaramo abantu imbaraga, ni ukwivanga n’abantu tudahuje kwizera. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo, ntitukifatanye n’abatizera tudahwanye.

7. Kwirema ibice :

Imana yatangaje ko izi ubwoko bubiri ; abanyabyaha n’abakristo, umuntu iyo ari muri Kristo aba icyaremwe gishya ibya kera biba bishize ;

8. Ubwoko n’imiryango :

Si uguhakana inkomoko yawe, ariko ntubiha agaciro ngo bitume ugenzereza nabi uwo mudahuje ngo wite k’uwo muhuje ubwoko.

9. Amaganya :

Umuntu uba mu nzu y’Imana yagombye guhora ayishima ; bituma agenda agwiza imbaraga, aho ari akahahindura amasoko ariko uhorana amaganya ntiyunguka. (Zaburi 84:5-8)

Izi mbaraga dusaba iyo zije zikemura ibibazo byo mu mwuka no mu buzima busanzwe. Dukwiriye gutegereza Imana ikaduha Imbaraga kugirango tube abagabo nyabagabo bo gukora umurimo w’Imana.

Niyo mpamvu Yesu atahise yemerera abigishwa, guhita bajya kwigisha kandi yarabanje kubigisha mu myaka itatu, ahubwo yabasabye kubanza gushaka imbaraga (Ibyakozwe 1:8).

Niba dushaka imbaraga z’Imana, twiyeze kandi twitandukanye n’ikibi cyose ; ahubwo twishimire amategeko y’Uwiteka kandi tuyagenderemo.

Imana idufashe