Imana ikora ibikomeye! Nyuma y’ imyaka 14 twarabuze urubyaro twabonye umwana

Chorus: “Akira ishimwe, Mana yanjye, kuko wakoze ibyo ntakekagaaaa, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, numutima wanjye ntibitekerezeeee”

Iri jambo ryarantangaje: “Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo….”. Abefeso 3:20

Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe. Imana ishimwe
Umuntu umwe yaratubwiye ngo ntayindi Bibiliya izandikwa, ahubwo ibyo ikora n’amategeko byayo izajya ibyandika ku mitima yacu, hanyuma tujye tubibwira abandi, abo twabibwiye nabo bazabibwire abandi gutyo gutyo…

Hari igihe dusoma Bibiliya tukajya twibwira ko Imana yakoraga kera ibitangaza kurubu itakibikora, ariko Imana iracyakora imirimo iruta cyane iyo twakwibwira.
Muri uyu mwaka wa 2015 Imana yarantunguye, mera nk’igihe Imana yakuraga abisirayeli mu bunyage, ngo bumvaga bameze nk’abarota kuko batashoboraga kubishyikira.

“ Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni, twari tumeze nk’abarota. Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, n’indimi zacu zari zuzuye indirimbo.Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati “Uwiteka yabakoreye ibikomeye.” Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Zaburi 123:1-3

Njye nashatse ( se marier) mukwa mbere 1999 sinahita mbyara, byarangoye kuko nibazaga ubuzima butarimo umwana nkumva simbushyikira, ariko igihe kigeze Imana ingirira neza impa abana b’impanga umuhungu n’umukobwa muri 2001. Muri 2002 nahise ntwita mbyaramo umwana w’umukobwa apfa arimo kuvuka . ubwo hari mu kwezi kwa cumi n’abiri 2002. Kuva icyo gihe inda yahise yifunga. Nta kintu nakimwe nigeze nkora ngo mpagarike kubyara cyane ko numvaga nkunze abana cyane, kandi nkabona impanga ari nk’umwana umwe mu nzu.

Kuva 2002 narasenze cyane ngo Imana itwongere abana, narivuje.. ngezaho ndekeraho. Nishyiramo ko byarangiye. Ku bantu bemera ko Imana ivuga, igihe kimwe Imana yantumyeho umuntu ngo Irirahiye ( Kurahira) ngo nitampa undi mwana nzareke kuyikorera, nanjye mpita nyisubizako naho itamumpa bitambuza kuyikorera kuko yangiriye ineza nyinshi.

Imyaka yabaye myinshi kugeza n’aho abaganga bamwe bambwiye bati rwose rekeraho. Najyaga nkoma agatima kubyo Imana yavuze, nkavuga ngo nkuko bavuze guhera kera ko Yesu azaza nubu bakaba bakimutegereje, nti buriya wenda na wa mwana azageraho aze! Ariko tekereza kugereranya kuzagaruka kwa Yesu no kongera kubyara, kandi koko imyaka yari ibaye myinsi, 14 utegereje ni myinshi


Dore abana bakurikiwe nyuma y’ imyaka 14

Mu kwezi kwa 12, 2014 ndibuka ko nafashe ikayi njya nandikamo ibyifuzo, nkandikamo ngo : Mbese Mana abantu bampanuriye ko nzabyara mu by’ukuri ni wowe wabatumye, cyangwa kuko bari baziko nkunda abana bampanuriye bakurikije ibyo banyifuriza! Igitangaje nari ndambiwe igihe cyanjye cyo gusubizwa kigeze kuko mu kwezi kwa mbere 2015 ariho namenye ko ntwite hanyuma kuri 30/08/2015 mbyara umwana mwiza w’umuhungu ukurikira aba 14 bazuzuza 15 muri uku kwezi kwa mbere 2016.

Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, dutekereza nk’uko imbaraga zayo ziri. Mu by’ukuri imbaraga z’Imana zibasha gukora ibirenze ibyo, yitwa Imana Ishobora byose, ikora uko ishaka igihe ishaka, ntacyo wayitwara , wayivumburaho, wayireba nabi , wayituka… ikiza nuko wayitegereza utuje.

Ibaze nawe: Ngo niyo ituma batwita, ikanatuma banabyara! Iryo jambo nararisobanukiwe cyane. Wenda wambwira ko ibyo atari ukuri kuko wowe upanga ngo nzatwita kuwa mbere bikaba, ariko burya hari ibyo udafitiye control, nko kurinda umwana munda, nko kumubwira ngo nasohoke munda, nko gutegeka ko azaza ari muzima yujuje ibyangombwa byose….

Uwo ninjye uvuze ariko hari n’abandi bavuga ugasanga koko ari Imana ikora ibihambaye.


Umuryango wa Damascene na Alice

Niba nawe hari ibyo Imana yagukoreye ugatangara, uyu ni umwanya wawe wo kubisangiza abafite imitima ikomeretse igasubizwamo intege. Ubwo buhamya wabunyuza kuri uru rubuga rw’ www.agakiza.org Imana ikaguha umugisha.
Ibihe byiza
Alice