Imana ihora ikora ibintu ibishya.

Umusi umwe nari ndimo nsengera ku kabaraza, umwuka w’Imana arambwira ngo: “Nkoze ikintu gisha”. Mpita nibuka ko hari icanditswe kivuga nkuko, maze nihutira kugishaka kugira ngisome neza.

Yesaya 43 : 19 Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura iinzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.

Iyo Imana ije gukora, ikora ibintu bishya.

Kugira ngo dusobanukirwe neza uko kuri, Imana ibitubwira mu buryo butandakanye:

- « Nzabashyiramo UMWUKA MUSHYA. » (Ezekiyeli 11 : 19)
- « Mumuririmbire INDIRIMBO NSHYA ! » (Zaburi 33 : 3)
- « Bazakwita IZINA RISHYA.. » (Yesaya 62 : 2)
- Birashoboka kandi ko iduha « VINO NSHYA » (Yoweli 2 : 19).

Ibi ni ihame : Imana ni Imana y’ibishya ! Ni Imana ikora, kandi mu buryo butandukanye. Ikibabaje nuko itorero ryayo hari igihe riba inyuma, ntirigendane n’Imana.

None se niba ikora ibintu bishya, biba bishya ugereranije n’iki ?
Imana ikora ibishya ugereranije n’ibyari bihasanzwe ! Hari ibyo yari yararetse biraba, hari ibyo yihanganiye, ubu ngubu itari bwemere ko byongera kubaho. Niba iri bukore ikintu gishya, nuko hari ikindi yari yarakoze!

Muri icyo gihe byikorwa nabyo byari bishya. Ariko uyu musi ntabwo bikiri bishya, byarashaje.

Abantu bakunda gukomezanya n’ibyahozeho ntabwo basobanukirwa uyu mugambi w’Imana yemera ko buri musi habaho ibishya, n’ukuvuga bitandukanye n’ibisanzwe.

Ikibazo tugira ahanini mu matorero ni kutumvikana hagati y’abantu, bamwe barashaka gukurikira “igicu”, ni kuvuga kwinjira mu bishya, abandi nabo barashaka gukomezanya n’ibisanzwe, bakavuga ko byaje ari bishya.

Akamenyero gashobora kutubera umwanzi.

Umuntu araza akavuga ngo : « Ntabwo ari uko nguko tumenyereye mw’itorero ryacu ». Ibyo birasanzwe, kubera ko nyene ibije biba ari bisha. Ni biza bimeze uko ubimenyereye, ntabwo na none biba ari bishya.

Ibyo twamenyereye bishobora kutubera umwanzi. Bishobora kutuboha bikatubuza kubona ibintu bisha Imana yakoze. Iyo tuvuze « ibintu bishya » biba bivuze ko bitamenyerewe, bitandukanye n’akamenyero kacu.

Nk’urugero iyo twamenyereye ko Pasitori yambara caravati, hashobora kuza undi utayambara bikatubuza kumwiyumvamo, ntidufashwe nawe.
Nko kuba twaramenyereye ko hari uburyo amateraniro agomba kugenda, dushobora kwanga gukingurira Umwuka Wera mu gihe turi mu materaniro adasa nkayo tutamenyereye.

Tuba twumva tuguwe neza iyo turi mubyo tumenyereye. Kubw’iyo mpamvu tugahinyura ibindi twishingikirije ibyo tumenyereye, kandi igitekerezo cy’Imana ari kudukura mu kamenyero.

Umusi umwe hari ijambo Imana yampaye : Nuko itugenderera mu buryo tudasanzwe tumenyereye. Imana iradukangurira kuva mu kamenyero kugira ngo duhure nayo.

Abaroma 7 : 6 Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.