Imana igushaka ukiri muto ngo igukoreshe

Ubusanzwe mbere yo kwibaza uwo muzabana ukwiye kubanza kwibaza niba hari uwakwemera ko mubana. Hari igihe umuntu aba aho nta gahunda, ubunyangamugayo bumuba kure nawe azi neza ko ingeso ze atari nziza ariko agatangira kwibaza umukobwa cyangwa umuhungu bazabana kandi ugasanga arashaka uw’imico myiza.

Iyi niyo mpamvu mbere yo kwibaza niba uzabona uwo mubana ujyanye n’uko ubyifuza hamwe no gushaka kumenya uko uzatoranya uwo muzabana wabanza ukibaza niba hari uwagutoranya, ukibaza niba hari uwakwemera kubana nawe ukurikije uko wiyizi, ese hari uwakwihanganira ingeso zanjye?

Abanyarwanda baravuze ngo akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure, ushaka rero kugira ngo uzabe umuntu uzabona uwo mubana uzabanza wibaze niba hari umuntu wakwemera ko mubana, ukavuga uti ndi umukobwa cyangwa se ndi umuhungu uwanyamamaza natorwa mu bandi bakobwa cyangwa mu bandi bahungu kubera agaciro mfite mubandi.

Impamvu ituma dukwiye kugira abahungu cyangwa se abakobwa bafite gahunda bagashimwa n’Imana ndetse n’abantu n’uko iyo witegereje usanga haba mu gihugu cyangwa mu itorero urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kuzana impinduka zikomeye kimwe n’uko ruramutse rutubashye Imana rwakwica byinshi, kugira kandi urubyiruko rushimwa bituma habaho icyizere cy’ingo nziza n’imiryango y’ejo hazaza myiza.

Iyo witegereje muri Bibiliya usanga hagaragaramo abantu benshi Imana yagiye ikoresha ibintu bikomeye bakiri urubyiruko.

Dawidi yishe Goliyati akiri umusore ‘’Sawuli asubiza Dawidi ati’’Ntiwashobora gutera uwo mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda, kandi we n’umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe’’ 1Samweli 17:33

Sawuli amaze kubwira Dawidi aya magambo, Dawidi yahise amusubiza ati igihe cyose maze mu ishyamba ndagira intama, idubu n’intare byarazaga ngahangana nabyo, yari yariyubatsemo ubushobozi ashobora guhangana n’ibibazo byose kandi akaba umuntu ushobora gukura abandi mu makuba ntacike intege.

Daniyeli na bagenzi be bari mu gihugu cy’ubunyage I Babuloni, umwami yasabye ko bamutoranyiriza abasore batagira inenge, b’abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b’ingenzuzi batinyuka guhagarara imbere y’Umwami (Daniyeli 1:3-4), aba bose bari bakiri abasore kandi byabahesheje kuba abo kwifuzwa bahindukira abandi umugisha.

Yosefu yagaragaje ko ari uwo kwizerwa mugihe cy’ubusore bwe hanyuma bimuhesha kuba umuntu ukomeye no kwicara kuntebe ikomeye muri Egiputa, Farawo amwegurira igihugu cya Egiputa. (Itangiriro 41:37-40)

Hariho ingero nyinshi z’abantu bakoze ibintu bikomeye bakiri abasore kubera kubaha Imana, yewe na Yesu ubwe igihe cyose yamaze mu isi yari akiri mubo twakwita urubyiruko kuko yabambwe agifite imyaka 33 kandi ibi byose ubona yaragiye yiyubakamo ubushobozi akiri muto.

Ibi byose bigaragaza ko iyo umuntu yiyubatsemo ubushobozi akiri umusore bimuhesha kugirirwa icyizere n’abantu ndetse n’Imana.

Nshuti yanjye usoma aya magambo ukiri umusore ukwiye kwibaza kuri ibi bibazo byose ukamenya ko umuntu kugira ngo yubake izina bimusaba kubyitegura kuva mbere. Umwanya ufata wibaza ngo ninde twabana ukabanza ukihesha agaciro ikindi ukubaha Imana kuko niba hariho izina riramba ni izina wubakiwe na Yo. Ibi iyo bikozwe neza usigara uri umuntu wo kwifuzwa kubera umumaro abantu bagutegerejemo, ukaba ikitegererezo kandi ukaba nta muntu wahinyura ubusore bwawe.

Imana ibahe umugisha!