Imana igira inzira zirenze igihumbi!

« None ntimubabare, ntimwirakarire yuko mwanguze ngo nzanwe inaha, kuko Imana ariyo yatumye mbabanziriza inaha, ngo nkize ubugingo bw’abantu » Itangiriro 45 :5

Izi nkuru abantu benshi barazizi, ni iz’umuntu witwa Yosefu , wagurishijwe na bene se. Natangajwe nukuntu inzira z’Imana zirenze izo umuntu yatekereza, kandi umugambi w’Imana uca inzira nazo umuntu atahita asobanukirwa. Akenshi umugambi w’Imana usobanuka neza umaze gusohora.

Ikindi gitangaje, ni ukuntu, ikintu gisa naho ari kibi, ari ibyago, ari akaga, Imana ishobora kubinyuramo kugirango isohoze umugambi wayo mwiza ! Koko ibyo twibwira nk ‘abana b’abantu bitandukanye cyane n’ibyo Imana yibwira kandi ngo nkuko ijuru ryitaruye isi, ngo niko n’imigambi y’Imana itandukanye cyane n’iyacu.

Mu itangiriro 37 : 12-36 hatubwira ukuntu bene se wa Yosefu bigiriye inama mbi yo kumwica ngo maze bazarebe uko inzozi yahoraga arota zizasohora, ibyo kumwica bivuyeho biyemeza kumuta mu rwobo, naho urwo rwobo yari inzira Imana izacamo isohoza ibyo yavuze kuri Yosefu cyangwa se mu yandi magambo urwo rwobo rwabaye irembo ryo gusohorezwa amasezerano kuri Yosefu.

Muri Bibiliya, nabonye ntacyo bavuga kuri Yosefu niba wenda yaratekereje ntavuge simbizi ! Ariko sinzi niba igihe yibonye mu rwobo , yarashoboraga kongera gusubiramo inzozi ze cyangwa kwizera ko nyuma y’urwobo , hari ikindi cyavamo ! Ariko Imana igira inzira nyinshi ntukirirwe ubitindaho.

Hari aho Pawulo yavugaga ngo kubabazwa kwe kwamugiriye umumaro kuko kwatumye abona u buryo bwo kubwiriza abategetsi ijambo ry’Imana. Ibaze nawe bikaba ngombwa ko abanza gufungwa, gukubitwa kugirango abone uko abwiriza ubutumwa.

Wicira Imana inzira kuko ifite inzira zirenze izo utekereza. Igihe kimwe Imana yatumye akazi k’umugabo wanjye gahagarara, kugirango ibone uko icyemura ikibazo gikomeye twari dufite mu rugo. Ako kanya, sinari guhita nsobanukirwa aho byerekera, ariko Imana imaze kubikora, nyizamurira ibiganza nti sinarinziko iyo nzira nayo ibaho. Imana ishimwe kandi cya kibazo kirangiye ahita abona akandi kazi kuko Imana ifite inzira zirenze igihumbi.

Yosefu nawe , ku iherezo asobanukirwa umugambi w’Imana ati : « None ntimubabare, ntimwirakarire yuko mwanguze ngo nzanwe inaha, kuko Imana ariyo yatumye mbabanziriza inaha, ngo nkize ubugingo bw’abantu » Itangiriro 45 :5

Uyu munsi ushobora kudahita usobanukirwa impamvu z’ibyo urimo kunyuramo ariko niba uri mu mugambi w’Imana ukaba ubanye neza n’Imana, humura uzabisobanukirwa. Mu gihe ugitegereje urasabwa kwirinda kwitotomba, kwita Imana umuhemu,……. Kuko ibyo Imana yibwira kutugirira ni Ibyiza si ibibi.

Ibihe byiza.