Imana igira gahunda itangaje!

“ Aho muzaba mugiye kunyura hose, abahatuye nzabacamo igikuba bakangarane, abanzi banyu bose bazabahunga. Nzohereza amavubi abajye imbere yirukane abahivi n’Abanyakanani n’Abaheti. Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugirango igihugu kidahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro. Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose. KUVA 23: 27-30

Imana igira gahunda itangaje. Hari amagambo yo muri Bibiliya umuntu asoma akumva atangajwe n’Imana mu mutima we. Burya koko inzira zayo zitandukanye n’izacu kandi ibyo yibwira bitandukanye kure n’ibyo twibwira!!! Niyo mpamvu ntari nkwiriye kuyiyobora nyereka aho nshaka ko inyuza cyangwa ngo nyitegeke ibyo igomba kunkorera.

Ibaze nawe “Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugirango igihugu kidahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro. Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose. Imana ishimwe cyaneeee.

Bo bagize amahirwe ibibira ibanga, cyangwa se ibabwira impamvu itazahita yirukana abanzi babo ako kanya “ ngo nuko igihugu cyari kuba umwirare kuko abisirayeri ngo bari bataragwira ngo babe bashobora kuhahinga hose, nuko Imana iba irekeyemo abanzi babo ku nyungu z’Abisirayeri!!!!!! Ngo bataribwa n’inyamaswa…………….. Ibaze nawe ikiza kiri mu kigeragezo nukuri!!!

Hari umuririmbyi wari mu mwuka araririmba ngo “ Ndi impumyi njyewe sinamenya ibyamfasha, ntabwo nzamwaka urufunguzo ahubwo mfashe ukuboko kwe mwiringiye!!!” Arongera ati “ Ntabwo namenya imigambi ye, nzi kimwe cyo, Nzi yuko ankunda ubudasiba, nzi yuko ambera ubuhungiro, nkiri mu isi , nkiri mu isi”

Imana ishimwe. Sinzi uko nabivuga ariko buriya Imana izi ubwenge kandi igira gahunda itangaje, kutirukana abanzi bawe imbere yawe si uko byayinaniye ahubwo nuko hari icyiza Imana irimo kurema, kandi igihe kimwe uzasubiza amaso inyuma usobanukirwe impamvu bahatinze! Imana ishimwe.

Sinzi niba namwe bijya bibabaho. Fata urugero rw’igihe kimwe wigeze kunyura mu bihe bigoye, mu kigeragezo niba waramaze kukivamo, ese hari icyiza cyari kibyihishe inyuma, hari inyungu ubona yavuye mukugeragezwa kwawe.
Si uko byananiye Imana kandi si uko itazi ibigeragezo urimo gucamo ahubwo iracyarema ikintu gishya ku nyungu zawe.
Ibihe byiza