Imana ifite igisubizo cyawe, menya ukuri kw’ijambo ry’Imana, wirinde batakuyobya. Charles MUDAGIRI

Yesu yaje mu isi ngo tuve mu mwijima w’ibyaha. Umucyo ntushobora kubana n’Umwijima. Imana idukunda twese uko turi, niwizera ukihana ibyaha byawe uzakizwa. Kandi ntibishoboka ko ukizwa ngo wizere nyuma ahubwo ubanza kwizera hanyuma ugakizwa. Mariko 16 :16.

Urizera ukihana ibyaha byawe hanyuma Imana ikakubabarira ikaguha ububasha n’ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana. Imbaraga z’Imana rero muri wowe niko gakiza, iyo umaze kubabarirwa no kwakira imbabazi z’Imana ushobora gusaba icyo usha cyose ku Mana ushyizeho kwizera uzagihabwa. Hagati yawe n’Imana nta muhuza wundi uhari keretse Yesu wenyine. Si abashumba cyangwa abavugabutumwa, ni Yesu gusa. Senga wenyine wiherereye mu izina rya Yesu, Imana izasubiza isengesho ryawe. Yohana14 :6.

Umugisha w’Imana ntugurwa ikiguzi icyo ari cyo cyose, ntibisaba ko uha Imana ikiguzi ngo ubone umugisha wayo, Imana ni ibyiringiro byacu twese abashumba n’abakristo, twese dusabwa gushyira ibyiringiro byacu ku Mana ngo duhabwe umugisha wayo.
Ntibikwiye rero ko abashumba bategerereza imigisha yabo ku bakristo cyangwa ngo abakristo bategerereze imigisha yabo ku bashumba.

Muri iyi minsi abakristo benshi bibeshya ko imigisha yabo iva ku bashumba, aho benshi bagana insengero zifite abashumba bakize, bafite imodoka zihenze, cyangwa amazu ahenze bibwira ko nabo babazabahesha uwo mugisha w’ubutunzi. Igitangaje ni uko iyo bagezeyo basanga abashumba nabo bategereje ko abakristo bazana ibyo bafite ngo nabo babone kubaho. Barayobye rwose.Turasabwa gushaka Imana mbere na mbere, ibindi tukabyongererwa. Matayo 6:33.

Ubu ni bwo butumwa bwiza, gana itorero rifite intego yo gushaka imibanire n’Imana, utitaye ku bwinshi bw’abagize iryo torero cyangwa ubuke bwabo. Ni nde se wakubwiye ko itorero rifite abatu benshi ari ryo ry’ukuri ? Icy’ingenzi ni ukwegera abafite umugambi wo kwegera Imana no gushaka gukiranuka kwayo.

Turashimira Imana tukanayisingiza iteka ryose mu buzima bwacu kubw’imirimo yakoze muri twe. Satani ni umubeshyi, ahora akora ibishoboka byose ngo ayobye intore z’Imana. Ariko umwami Yesu ashimwe kuko ajya aduhishurira imigambi mibisha y’umwanzi. Satani yibwiye ko naca mu biyita abavugabutumwa tuzayoba kandi ntitubashe kumutahura, ariko twaramumenye rwose, twasobanukiwe ko ashobora kwihindura malayika w’umucyo. Bityo rero tutitaye k’uwo yacamo uwo ari we wese aho tuzamubona hose tuzamucyaha mu izina rya Yesu.

Urupfu rwa Yesu Kristo no kuzuka kwe nyuma y’iminsi itatu bisobanuye ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima bwacu abakristo bamwizeye. Muri we duhabwa imbabazi z’ibyaha, agakiza k’imitima, gukira kw’imibiri ndetse n’imigisha mu buzima bwacu, kandi ibyo byose tubihabwa ku buntu.

Ntibakagushuke rero ngo utange ikiguzi cyangwa ngo baguture hasi ngo ukunde ubone imigisha y’Imana.

Ubutumwa bwa Yesu budutera guhagarara twemye ntibudutera kwitura hasi, aho uzabona abantu basenga bitura hasi mu buryo budasobanutse uzamenye neza ko aho hantu hari ukuboko kwa satani. Akenshi twibaza niba ari imbaraga z’Imana zibikora, ariko se, niba ari imbaraga z’Imana koko, kuki uyu muvugabutumwa we ukora ibyo zitamutura hasi ?

Hari abavuga ko bashobora gukora ibitangaza biruta ibya Yesu! Yeee! Ariko se, no gukiranuka babikora kurusha Yesu ? Bavandimwe iyi si irimo imikorere ya satani yo kuvangira ubutumwa bwiza bw’Imana mu buryo buteye ubwoba, satani turamucyashye mu izina rya Yesu, natsindwe!

Ndemera rwose ko Yesu akiza, ariko ikibazo ni abantu bitwaza ugukiza kw’Imana mu nyungu zabo bwite. Imana niyo ikiza si umuvugabutumwa ukiza, agakiza kawe kari mu kwizera Imana ntabwo kari mu kwizera umuntu. N’ubwo yaba akora ibitangaza, rimwe na rimwe bitanavuye ku Mana, ntibisobanuye ko uzakira kubwo kwizera kwe, niba utari wumva inkuru nziza y’agakiza ka Yesu no kwizera, n’ubwo bagukoraho ukagwa inshuro zirenze imwe, ntacyo byakumarira.

Rimwe na rimwe nubaza uwo muvugabutumwa uti : « ko ntakize kandi warankozeho ? » Azakubwira ko nta cyacumi watanze cyangwa se akubwire ko kwizera kwawe kwabaye gucye. Ni ngobwa ko umenya ukuri kw’ijambo ry’Imana kugira ngo ubashe gukizwa nuko ubohoke. Ijambo ry’Imana ritubwira ko kubwo gukubitwa kwa Yesu, njye nawe twakize. Yesaya 53 :5.

Mu nyigisho za Yesu ntabwo yigeze akora nk’ibyo tubona muri iki gihe. Yesu yarabwirizaga abantu bakumva ijambo ry’Imana, ariko n’abamusangaga ngo abakize yarababwiraga ngo bahabwe ku kigero kingana no kwizera kwabo. Yesu ntiyakoreshaga ukwizera kwe ngo akize abarwayi, ahubwo yarababazaga ngo : « Mwizeye ko ibyo musaba bishoboka ? » Iyo bamusubizaga bati : « Yego », yarababwiraga ati: "bibabere uko mwizeye!" Bagahabwa nk’uko kwizera kwabo kungana.

Nyama muri iki gihe abavugabutumwa benshi bahamagarira abantu kuza ngo babakize indwara, ariko ntibabahamagarire kuza ngo bababwirize ubutumwa bwiza bw’agakiza k’Imana. Niyo mpamvu abenshi badakira, ntibishoboka ko wakira ukizeye gusa umuvugabutumwa. Biragusaba ukwizera kwawe kandi kuza nyuma yo kumva ijambo ry’Imana.Abaroma 10 :17.

Ukeneye inyigisho z’ubutumwa bwiza kugira ngo umenye ukuri hanyuma ubone kubohoka, sigaho kandi ureke rwose gushyira ukwizera kwawe ku bavugabutumwa. Ukwizera kwacu dukwiye kugushyira ku Mana yonyine. Soma iteka ijambo ry’Imana uryizere Imana izagusubiza ibyo usaba byose, kandi uzubakika rwose mu kwizera kwawe.

Yesu kugira ngo azure Razaro byamusabye gukoresha ukwizera kwe kuko muri icyo gihe Razaro yari yapfuye ntiyashoboraga kwizera kandi yarapfuye. None kuki ushaka kwizererwa n’abandi kandi ukiriho ? Nawe ufite uburenganzira busesuye ku Mana igihe cyose nta byaha bikurega imbere yayo. Nimuze twizere Imana tuyikomezeho niyo ifite byose kuri twe, kandi mu kiganza cyayo hari mo igisubizo cya buri wese, Amen!

Imana ibahe umugisha !

Niyondora Vedaste [email protected]