Imana ibasha kukugarurira ibyo wanyazwe

Yobu 20:15 “Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka, Imana izabuhubuza mu nda ye”

Imana ishimwe cyane, iduhaye undi munsi akaba ari amahirwe twongeye kugirirwa kugira ngo, twongere twishimire ibyo yaremye, imirimo yayo kandi tunatunganye ibyo tugomba gutunganya.

Hari byinshi abantu banyazwe haba mu buryo bw’umwuka ndetse no mu mubiri. Ibyo byakugizeho ingaruka. Kuko iyo unyazwe ubutunzi bwo mu mwuka ugwa mu ntege nke, ibyaha bikinjira, ibyo waneshaga bikakunesha, ukajya mu murimo w’Imana wiganyiriza ndetse byarimba ukagwa burundu. Ariko nkuzaniye inkuru nziza kuko Imana ibasha kukugarurira bya bihe byo gusenga, byo kunesha, byo kwihangana, byo kwizera , halelua byo kuba mu mwuka. Kuko ubutunzi bwawe satani n’abadayimo barabumize ariko Imana ivuganye nawe ngo ibuhubuje munda ye, amina.

Hari abanyazwe ubutunzi bwo mu mubiri, bagakora ariko ntibagira ikintu bashyikaho, konti zabo zihora buri gihe nta kintu kujyaho ngo bigaragare, inyatsi yinjiye mu rugo iwawe, ibikoresho birameneka umusubirizo, ngayo amatasi, telemusi byamenetse, inyatsi igera mubyo ukora, urakora ariko ubuzima ntibuhinduka, Imana ivuganye nawe muri iki gitondo. Yeremia 33:2 “uku niko Uwiteka avuga ariwe ugira icyo akora, ariwe ukirema akagikomeza, Uwiteka niryo zina rye aravuga ati’ Ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.’ Umva hari ibikuruhije kandi ukagira ngo niko bisanzwe ariko Imana yo irema igakora ihubuje ibyawe satani yari yarajyanyeho umunyago irabigaruye irabigushyikirije kandi nawe uzibuke gushima ndetseno gutanga kimwe mu icumi kuko Uwiteka ariwe ubikoze. Halelua , ndumva mfashijwe, kuko ibyo Imana ibyo itugambiriyeho ni ibyiza si ibibi kugira ngo itureme imitima. Amena.

Bene data waranyazwe, watakaje byinshi mu buryo bwose cyangwa bumwe mu buryo twavuze hano hejuru, Imana ikugarutseho ifite ibambe ndetse n’impuhwe nyinshi cyane, kugira ngo yongere ikubakeho amabuye meza cyane, kandi iyavuze ngo nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye (Yesaya 45:3) niyo yo yo kwizerwa kandi no kubikora izabikora. Gira isengesho muri wowe uti Mana naho Abrahamu, Isaka na Yakobo atanzi ariko wowe uranzi, ongera ungarukeho ubutunzi bwanjye bwa mizwe bunguri na satani ubuhubuze mu ndaye maze ubungarurire kuko nziko ushobora byose kandi ntakinasha kurogoya imigambi yawe. Ndagushimiye mu izina rya Yesu Kristo amen.
Imana ibahe umugisha.

Ev.ndagijimana.donath@yahoo.fr