Imana ibasha guhindura ikidaturwa nk’ingobyi ya Edeni/ Ev.Adda

“Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo. Yesaya 51:3

Mu buzima hari byinshi tunyuramo bigoye, bibabaza umutima. Hari ibyoroshye kubibonera igisubizo, hari n’ibigorana umuntu atabasha nubwo yasaba ubutabazi bw’abavandimwe n’ubw’abandi bantu bagaragara nk’ababishoboye.

Biragoye kwihangana kuko biba biryana. Iyo umuntu abuze ubutabazi aho yakekaga, ariheba, akiganyira, agatakaza ibyiringiro.

Habaho kubwira Imana nabi, kuyituka, kuyibazaho, kuyibabarira ko itabishobora n’ibindi. Aho bitandukaniye rero, gutabara kw’abantu ntikumeze nk’ukw’Imana. Umuntu iyo agutabaye uhita ubona ubwo butabazi ako kanya. Gusa ubw’abantu bumara akanya gato, Imana niyo itabara mu buryo burambye.

Imana iratabara, Imana irahumuriza, imenya ko imyanya yabaye imyirare igasezeranya ubutabazi kandi igatabara. Ifite ububasha bwo guhindura ikidaturwa nk’ingobyi ya Edeni.

Umva ubwo bubasha wizere. Humura muri Yesu hari ubutabazi kandi muri we dufite intsinzi. Wirambirwa kumutegereza.Guceceka kwe ntibivuga ko adahari, gutinda kwe ntibivuga ko yakuretse.

Bwira umutima uti ‘’ wimpagararamo. Umujayanama ntiyapfuye. Uwiteka ahumurije i Siyoni. Humura Uwiteka agufiteho umugambi. Wibara iminzi, izere.

Satani nakwereka amarira, ujye umubwira ko Uwiteka yakubikiye indirimbo, kandi uzaririmba kubera Imana. Imana ibahe umugisha. Amen.