Imana ibasha guha ishusho ibintu bitayifite, ikabyaza umusaruro imibabaro ducamo!

‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3

Akenshi indirimbo abantu bakunda kumva zikomora imitima yabo, ni iz’abantu banyuze mu bikomeye, mu mwijima n’imibabaro ikomeye.

Muri iyo mibabaro niho Imana yabyaje amagambo y’indirimbo afite ububasha, bigatuma zururutsa imitima ibabaye.

Yesu ubwe yarababajwe abira ibyuya kugeza ubwo bivamo amaraso, yabayeho ubuzima buruhije kandi bubi bw’agahinda n’umubabaro mwinshi. Niyo mpamvu Bibiliya ivuga ko kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose. Abaheburayo 2:18

Yesu yabaye impunzi, yaratutswe, yavukiye ahantu habi, yiswe umwana utagira Se (ikinyendaro), yiswe umukuru w’abadayimoni, yarakubiswe, mbese yagiriwe nabi, ariko iyo witegereje izina rikomeye yahakuye, n’ikuzo afite kuri ubu nibwo umenya ko Imana ibasha kubyaza imibabaro yacu umusaruro.

Umucyo umurikira isi yose wavuye mu mwijima Yesu yemeye kunyuramo, kuko yemeye gusohoza ubushake bw’Uwamutumye ari we Se (Imana). Hari aho yageze arembejwe n’imibabaro atekereza ko byakabaye byiza adakomeje kunywera ku gikombe cy’imibabaro ingana gutyo, ariko asaba Imana ngo bibe uko ishaka ntibibe uko we ashaka.

‘’Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Matayo 26:39

Harubwo Imana yemera kukugeza ahameze nka Getsemani kugira ngo ubushake bwawe bwose bushire, hasobore ubwayo gusa. Iryo curaburindi uri gucamo, Imana yabasha kuribyaza ibyiza.

Usabe Umwuka wera aze azenguruke hejuru y’ibintu byose uri kubona bidafite ishusho, winginge Imana ibihe ishusho. Ntabwo iryo ari ryo herezo ry’ubuzima bwawe, ahubwo rishobora kuba itangiriro ry’ibifatika.

Ibigeragezo, akajagari umazemo igihe bizarushaho kukongera indi ntambwe mu kumenya Imana. Imiyaga myinshi hari ubwo ituma twivanaho amaso, tukayerekeza k’Uwiteka.

Ahubwo wowe uze ku Mana, n’ibyawe byose ubona nta shusho, bifite, humura Imana izabiha ishusho. Yesu abasha gutabara abageragezwa bose, kuko azi uko bimera.