Imana Iragushoramo imari!

Iyo umubyeyi yohereje umwana we muri Kaminuza, aba amushoramo ubutunzi. Uwo mubyeyi aba yiringiye mu byukuri ko umwana we azatozwa kandi akabigendera. Uti Kuki? Ubwo se yaba yiringiye ko umwana we azagaruka mu rugo yabonye impamyabushobozi, akayimanika ku ruhome ubundi akicyara akirebera televisiyo? Oya da! Uwo mubyeyi yiringira ko ubumenyi umwana we yahawe agiye kububyaza umusaruro, ndetse akaba umuntu ukomeye.

Ni nako bimeze, iyo igisirikare cya Amerika kirimo gitoza abasirikare bacyo, iyo myaka yo gutozwa ifatwa nk’ubushoramari. Umusirikare arabwirwa ati: Numara gutozwa, igihugu cyawe ndetse na Leta yacyo biripfuza ko uzabiha igice c’umwanya wawe. Uwo musirikare aba ategerejweho kuzamara imyaka nkingahe akorera igisirikare, kugirango yerekane ko yatojwe by’ukuri.
Uko ni nako bimeze ku Mwami Yesu, mu mibabaro duhura nayo.

Ibyo unyuramo byose nk’umukristu aba ari nk’imyitozo yihishemo umugambi w’Imana ukomeye. Ntabwo Imana Yakurokoye kugira ngo widamararire kuzageza ugeze muri paradiso. Yakurokoye kugira ngo Igutegure kugira umumaro mu bwami bwayo. Igihe wavuka ubwa kabiri, Yakunyujije mw’ishure ry’imibabaro; kandi ikibazo cyose, intambara yose biba ari isomo rishya kugirango bikubakire umwirondoro cyangwa se ubuhamya.

Abakristu bamwe bari nko mu ngobyi z’abana. Ibibazo banyuramo biba bisobanutse, ndetse n’imibabaro yabo ikaba yakwihanganirwa. Abandi nabo bari mumashuri makuru kandi bamenya vuba ko ibigeragezo banyuramo bitoroshe guhangana nabyo, ndetse no kubisobanukirwa.

Abandi kandi bari mu mashuri yisumbuye, imibabaro yabo ikaba ikomeye ndetse itanasobanutse. N’abandi nabo bari nko muri Kaminuza, n’imyaka y’imibabaro ibategereje, ndetse n’ibigeragezo byinshi bibitambika imbere. Imibabaro yabo iba ibakomereye mu buzima, nyamara bagasobanukirwa ko bakeneye imbaraga z’Umwukwa Wera kugira ngo babashe guhangana nayo.
Icyo nshaka kuvuga, nuko Imana Yipfuza abarwanyi b’intambara y’umwuka, abantu banyuze mu mibabaro myinshi, kugira ngo Imenyekanishe kwizerwa kwayo ku rubyaro rw’ibihe bizaza. Kandi umubabaro wose tugira, n’ishoramari Imana Ikora muri twe, kugira ngo tube abarwanyi bayo.
‘’Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka Abimukiza byose.’’(Zaburi 34:19)
Inyigisho ya David Wilkerson.