Iki ni cyo gihe cyo gushaka Uwiteka!

“Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka” Hoseya: 10: 12.

Abantu barakataje mu bushakashatsi butari bumwe:

• Ubushakashatsi bw’imiti ku ndwara zidakira

• Ubushakashatsi kuri petrole

• Ubushakashatsi bwo gutura ku yindi mibumbe

• Ubushakashatsi ku byogajuru

• N’ibindi

Ubushakashatsi buruta ubundi ni ugushaka Uwiteka (Hoseya: 6: 3). Imana yari yaratoranyije Isirayeli kuba ishyanga yiyoborera, kugira ngo amahanga aryigireho. Nyamara bahindukirira ibigirwamana barabisenga.

Hoseya acyura Gomeri (yari maraya):

Imana ibwira Hoseya iti “Genda ubabwire ko bandetse…, hanyuma ubabwire ko igihe ari iki cyo gushaka Uwiteka. Ni igihe kuko ari cyo gihe ubuhanuzi bwose bwasohoreyemo.

• Ibimenyetso mu kirere

• Imiyaga idasanzwe

• Ibyorezo n’amapfa

• Ubugome bwa benshi… (Luka:21:9;25)

Iki ni cyo gihe cyo gushaka Uwiteka

Hagiye kuza umwijima, ubwo bazashaka Uwiteka ntibamubone. Bazakubita hirya no hino bamubure, bivuze ngo igihe kizaba cyarenze. Igihe kizaba kitakiriho! Nimwibuke igihe cyo ku bwa Nowa, Bibiliya iratubwira ngo bararyaga, baranywaga… kugeza igihe urugi rwakingiwe.

Nimwibuke igihe cya Sodomu na Gomora:

Ubusambanyi bwari bwinshi, uretse Loti gusa we yari mu gihe cyo gushaka Uwiteka, yahoraga ababurira ariko bakamuseka ntibashaka Uwiteka… baracyererewe.

Mwibuke Nyamutunzi:

Yarabwiwe ngo “Unyazwe ubugingo muri iri joro, ibyo waruhiye ntuzabibona.” Dufite umwanya w’ibindi nko kujya muri stade kureba imikino, kujya kureba cinema, kujya kuri plage… ariko tubuze umwanya wo gushaka Uwiteka.

Kuki tugomba gushaka Uwiteka?

Kuko igihe ari kigufi: (Ibyak.17:30)

“Ni uko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.”

Kuko tutazi iby’ejo

Yobu yaravuze ngo “Ntukiratane iby’ejo kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.”

“Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi” Yesaya: 55:6.

Ni ryari tugomba gushaka Uwiteka?

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima…” Abeh.3:15.
“Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo” Abakorinto:6:2.

Ni hehe tugomba gushakira Uwiteka?

Yobu na we yagize ikikibazo ngo “Iyaba nari nzi aho nyibona, ndetse ngo nshyikire intebe yayo” (Yob.23:2). Yayishakiye imbere asanga itariyo, asubiye inyuma arayibura, arebye mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera arayibura ariko ngo asanga yihishe mu kuboko kw’iburyo.

Ntiba mu misozi miremire cyangwa mu bibaya, ntiba mu mazu y’ibitabashwa cyangwa mu z’ibyatsi. Oya! Paulo yavuze ko itari kure ya buri wese “Kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi ntiri kure y’umuntu wese muri twe” Ibyak.17:27.

Mwene Data ncuti, ndakurarikira gushaka Uwiteka, kuko abamushakana umwete bazamubona (Imig.8:17). Tumere nka Dawidi wa kera wavuze ati “Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana” Zab. 42:2.
Na we azatuvubira gukiranuka, azatuvubira imvura y’umuhindo n’iy’itumba (ububyutse).

Amen!