Ikamba ritangirika

1Abakor 9:25
Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.

Ikinyejana cyacu cyateje imbere imikino mu buryo buhebuje. Ubwinshi bw’imikino, ubwinshi bw’abayitabira, isoko rigura abakinnyi, ibihembo bihabwa abakinnyi, etc.

Abantu bakina imikino bose baba bahatanira ibikombe. Ibi ntabwo bihereye none kuko byabayeho no mu gihe cya kera mu gihe Pawulo yandikiraga abakorinto.

Amakipe cyangawa abakinnyi twakomeye amashyi cyane mu cyiciro no mu gihe runaka cy’amarushanwa ntibyatinze ko bava ku rutonde rw’abakunzwe, ku rutonde rw’ibyamamare.

Dore ingero: Amazina nka Pele, Tigana, Maradona, Roger Mila, Fofana, Ronaldo, Gatete Jimmy, etc. Yaribagiranye burundu. Ibikombe bahawe ubu nta gaciro bigihabwa, nta muntu ubyibuka. Aho bibitse byatonze ingese. Impamvu n’uko ibikombe n’amakamba (medails/ crowns) bahabwa bigira igihe cyabyo. Ntibihoraho, ntibiramba. Ni amakamba yangirika. Ntabwo ahoraho. Arasaza, ava kuri pause. Aragajuka ndetse arabora. Yesu ati ntimukibikire ubutunzi mu Isi aho inyenzi n’ingese ziburya (Matayo 6:19).

Umurage abizera bafite, amakamba bakorera ntabwo asaza, ntabwo yangirika. Ibi nibyo Petero yise "umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka" twabikiwe mu ijuru (1Petero 1:3:4). Uwo niwo murage mpa agaciro, nicyo gikombe mparanira, niryo kampa nkorera, ikamba ritangirika.

Nshuti bavandimwe rero, ndabashishikariza gukorera amakamba atangirika. Mukure amaso ku byangirika!

Dr. Fidele Masengo, Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church