Ijwi rya Yesu yumvise niryo ryamubatuye ubutinganyi

Ubu ni ubuhamya bwa Michelle D. Smith, umukobwa wahoze afite umurimo ukomeye mu bucamanza, akaba yaramaze imyaka 25 arata ko ari umutinganyi ( umugore uryamana n’abandi bagore). Uyu Michelle, yabanje kunyura mu madini y’imyizerere itandukanye, ariko iyi yose ntiyigeze imunyura bihagije kugeza igihe Yesu wari umufitiye umugambi kuva “ataragera mu nda ya Nyina” , amugendereye.

“ Byantwaye hafi imyaka ibiri kugira ngo niyumvemo ubushizi bw’amanga bwo kuba nasubira iwacu mu rugo, ngendanye n’Inshuti yanjye (umugore babanaga), n’umwana we. Mama umbyara yatwakiranye urugwiro, ntangira kwibwira ko nyuma y’imyaka 7 nari maze ntaragera mu rugo, byashobokaga ko yaba yarahindutse. Cyokora rero siko nakomeje kubibona kuko, amaze kutwakira yanyihereranye, ambwira aya magambo : ” Michelle, ndagukunda, nemeye kubakira hano iri joro, ariko wowe n’inshuti yawe murarara mu byumba bitandukanye.”, Michelle ati:” Byarandiye, ariko nahise nubaha, iyo mbuzi ye, ubwo rero nta kindi twakoze uretse kujya kurara muri Hoteli.”

Nyuma yaho natangiye kugerageza kubaho ubuzima busanzwe, ntangira kwibwira ko nshobora kubaho ubuzima bumeze nk’ubw’abandi, ndetse numvaga ngikeneye Imana, ariko natekereza ibyo kuba nasubira mu by’Ubukristo, nkumva bidashoboka. Ariko rero nakomezaga kumva ubuzima bwanjye butanyuzwe, hari ikiburamo. Nari ngisoma, ndeba, kandi nandika iby’amashusho cyangwa ibitabo by’urukozasoni ( Pornographie).

Natangiye kujya mu by’idini y’abayahudi, ririmo ibimeze nk’ubupfumu, kubw’ibyo rero byabaye ngombwa ko nzajya nsoma, Isezerano rya Kera. Sinifuzaga gusoma isezerano rishya, aho nari kongera guhura n’inyigisho za Paulo, naziraga, kuko zanciraga urubanza, kimwe nuko no gutekereza kongera kugirana imishyikirano n’abakristo ubwabyo numvaga bindwaje.

Ariko uko nasomaga isezerano rya Kera, niko numvaga Imana isa nkaho impamagara. Andi madini n’imyizerere yayo numvaga hari inyota atamara mu buzima bwanjye. Icyo gihe nibwo natangiye kujya nsoma Zaburi ya 23. “Michelle akomeza avuga ko nyuma y’igihe, umuyobozi w’idini ry’Abayuda yamubwiye ko igihe kigeze ko yabatizwa, uwo muyobozi kandi yari yaramubwiye ko kuba aryamana n’abandi bagore kuri we nta kibazo byari bitwaye. Michelle akomeza agira ati:” Twaje kumva inkuru mbi y’uko Masenge nakundaga yitabye Imana, twagombaga kujya kumushyingura, tukiri mu rusengero rero, babwiriza ijambo ry’Imana, nibwo numvise ijwi rimbwira riti:” Ntushobora kureka Yesu”, natangiye kureba hirya no hino ngo ndebe ubivuze ariko mbura umuntu.

Hashize umwanya nongera kumva iryo jwi, ibyo byabaye nka gatatu ku buryo nanjye natangiye kubisubiramo muri njye, nti’Ntushobora kureka Yesu’” Michelle ariko avuga ko nubwo ibyo byamubayeho, yakomeje kwigomeka, yiberaho mu buzima bw’icyaha. Akomeza avuga ariko ko yari yaratangiye guhinyura amadini n’inyigisho zose z’abamubwiraga ko nta kibazo ko yasengana nabo ko kuri bo ubutinganyi nta kibazo.

Nyuma yaho rero Michelle yaje kwemera kuganzwa n’Imana, yiyegurira Urukundo rwa Yesu wamuhamagaraga, ubu Michelle, ni umukozi w’Imana, akaba agenda amenyesha abandi bameze nkuko yari ari, urukundo rwa Kristo.
Imana yacu ihimbazwe.

Adolphe MITALI.