Ijambo ukwiye gutsindisha satani n’abadayimoni mu bibazo!

Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana yawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.’’ Daniyeli 3:18

Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo ategeka ko abantu bose bagisenga. Uyu mugabo yasabye ko abantu bose nibumva ibyuma bivuga birimo imyirongi, inanga, isambuka, amabubura, amakondera n’ibindi byuma byose bivuga, umuntu wese yubarara hasi akaramya igishushanyo yari yakoze.

Kubera ko Saduraka, Meshake na Abedenego bubahaga Imana yo mu ijuru bari banze kukiramya kuva mbere, byarakaje umwami, ariko abaha andi mahirwe yo kwisubiraho batakwemera bakajugunywa mu itanura ry’umuriro.

Amagambo twasomye haruguru rero ni igisubizo bahaye umwami amaze kubabaza niba hari imana yabasha kubakiza amaboko ye. Mu magambo yeruye bamusubije ko Imana yabo bayifitiye icyizere, icya kabiri ko yabasha kubakiza kuko ibifitiye ubushobozi, bagerekaho ijambo rikomeye ari ryo twasomye, ko naho itabakiza batari bupfukamire icyo gishushanyo Nebukadinezari yakoze. Daniyeli 3:13-18

Aba basore bagaragaje icyizere bafitiye Imana, ariko kuko bazi neza ko isaha yayo idahwanye n’iy’abantu banga kuza gukorwa n’isoni ko Imana ishobora kutazira igihe wari uyitegereje, ariko ukwiye kubwira satani ko atari uko yabinaniwe.

Ntukemere akubwira ngo Imana yawe yananiwe kugukura mu kibazo, uzamubwire ko ibishoboye ariko ko naho itabikora bitatuma uyihemukira, kuko amateka mufitanye aguha icyizere. Imana ishimwe.
Dukwiye kuyibera abizerwa kugeza ku gupfa naho yaba itabikoze uko tubyifuza, ariko burya irabishoboye.

Iyo bitagenze gutya satani akubwira ko Imana yawe yakuretse, yakwibagiwe, idashoboye, yita ku bandi gusa. Ujye umusubiza ngo Imana yanjye ibasha kunkiza, ariko naho itabikora sinshobora kuyihemukira.

Byarangiye bahamye ku cyemezo cyabo bafashe, umwami azabiranywa n’uburakari ategeka ko bajugunywa mu itanura ry’umuriro, ariko Imana ibana nabo. Umwami ngo yagiye kureba mu itanura agira iyerekwa abonamo uwa kane kandi ahishurirwa ko asa n’Umwana w’Imana. Daniyeli 3:25

Umubwire uti Imana nsenga ibasha kumpa akazi, gutegura imitego ya satani, kugukiza uburwayi, kukubohora mu ngoyi za satani, kuguha amafaranga, gusohoza inzozi zawe, gusubiza ibyifuzo byanjye byose uko biri, ariko wongereho ijambo rivuga ngo ariko ndakumenyesha wowe satani n’abadayimoni ko naho itabikora, nzakomeza nyiringire ngeze ku gupfa.

Ujye umubwira ngo aho kugwa mu maboko yawe nagwa mu maboko y’Imana.