Ijambo ry’Imana: Ese ugeze he ukura mu Mwuka? Ezekiyeli 47:1-9

 

Imibanire yose ni ngombwa kuyikuza. Mu mibanire dufitanye n’Umwuka Wera rero, na ho ni uko biri.

Mbese ni iki uri gukora ngo ukuze imibanire ufitanye n’Umwuka Wera?

Mbese hari nk’inzego kuva kuri 1 kugera ku 10, urwego rwa mbere rugaragaza ko nta mibanire ufitanye na Mwuka, ariko urwa 10 rugaragaza ko ufitanye na We imibanire inimbitse kandi yuzuye; ni he uruhe rwego wakwishyiraho?

Mu matorero yemera Umwuka Wera hari imyumvire ivuga ko iyo wuzuye Umwuka Wera (bigaragazwa no kuvuga mu ndimi nshya) uba ubonye ibyo ukeneye byose mu Mwuka Wera.

Uku si ukuri!

Reka turebere hamwe intambwe zo gukura mu Mwuka tubifashijwemo n’Ijambo ry’Imana.

Tuzi ko Yesu yavugaga ko Umwuka Wera ari nk’amazi atemba ava mu nda yacu.

Mu byo nabandikiye uyu munsi, tubona ko Ezekiyeli yagiye mu iyerekwa akabona uruzi rutemba runyura iburyo bw’igicaniro.

Nkwibutse ko uruzi rw’Imana rutemba ruturuka ku gicaniro.

Ezekiyeli rero yajyanywe muri uru ruzi maze agenda ashyirwa mu mazi asumbana uburebure. Ibi bifite ubusobanuro bunini cyane mu isano mibanire dufitanye n’Umwuka Wera w’Imana.

Wibuke ko Ijambo ry’Imana rivuga ngo aho uru ruzi ruzatemba hose hazaboneka ubuzima.

Mbese ubuzima bugufitiye akamaro kangana iki? Hanyuma se ubwo imibanire yawe na Mwuka ikwiye kuba imeze ite?

1. Mu bugombambare : ibi bishobora gusobanura igihe twakiriye agakiza.

Yohana 3:5-7 Yesu aramusubiza ati :“Ni ukuri ni ukuri ndakubwira ko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu Bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni Umwuka. Witangazwa n’uko mbabwiye kubyarwa ubwa kabiri.”

Aha tubona ko Yesu ashimangira ko Umwuka Wera ari wo nzira yonyine ibasha kutugeza kuri We ndetse no kuri Data.

Yohana 4:14, Yesu yaravuze ati: “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose.” Avuga ibyo benshi bagiye bita gusubirana ubuzima!

2. Mu mavi : ibi bishobora gusobanura imibanire yacu n’Imana mu masengesho.

Benshi batekereza ko ubwo basenga bamaze kubigeraho. Mbese wigeze ubona umuntu usenga ariko akaba abayeho mu buzima butagaragaza Kristo?

Gusenga ni ingirakamaro ariko si byo bya nyuma. Nyamara bishobora kutubera intambwe yo kugera kure!

Abefeso 6:18 haragira hati : “Musengeshe Umwuka iteka ku buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mukomeze rwose kuba maso musabire abera bose.”

Wasenga ute? Wasengesha Umwuka! Mbese ni kamaro ki gukura mu Mwuka bidufitiye?

Abaroma 8:26-27 hagira hati : “Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni We udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.”

Mbese wumvise icyo nshaka kuvuga? Ni nde usenga muri uyu murongo dusomye?

Ni kangahe tugomba kwita ku mibanire yacu n’Umwuka Wera?

Yuda 20 haragira hati : “Ariko mwebeho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera.” 
3. Mu rukenyerero : aha bisobanura gupfa kuri kamere.

Most every relationship

Icyo nzi neza ko uyoborwa na kamere adashobora kwera imbuto. None se ubwo mu mibanire yacu na Mwuka Wera byacura iki?

Abagalatiya 5:24-25 hagira hati : “Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo. Niba tubeshwaho n’Umwuka, tujye tuyoborwa n’Umwuka.”

Amazi aramutse akugera mu rukenyerero, ntiwabasha guhagarikwa n’imbaraga zawe cyangwa ngo wigenzure na mba. Amazi aba yakurushije imbaraga.

Abaroma 8:12-14 haragira hati : “Ni uko rero bene Data, turi mu mwenda ariko si uwa kamere y’imibiri yacu ngo dukurikize ibyayo, kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama. Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana.” 

Watangiye kubona ko mu gihe umuntu atangiye kwinjira mu bihe byo gusenga mu Mwuka nta buryarya ari bwo aba abasha gusobanukirwa byimazeyo impamvu yo gupfa kuri kamere maze agatangira kubaho mu Mwuka? 

Ibyo biratwinjiza ku ntambwe ikurikiraho y’imibanire yacu n’Umwuka Wera.

Luka 9:23-25 haragira hati : “Maze abwira bose ati umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose maze ankurikire. Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?”

Mbese ni iki mu isi ubona wakwemera ko kikubuza gukura mu Mwuka?

Mbese n’aho waba umuntu wa mbere ukize ku isi ariko ukananirwa gukomeza imibanire yawe n’Imana, uyubaha kandi uyikunda, byakumarira iki? Mbese byakumarira iki upfuye utaragize Yesu Kristo uwa mbere mu buzima bwawe?

4. Amazi menshi yakwambukwa n’uzi koga : ibi ni ukwigaragaza k’Umwuka Wera.

Ibi ni byo ugiye kwibonera biba kuri izi nsengero mu minota nk’ibiri.

Tekereza umukristo wiyita ko yuzuye Umwuka ariko atagaragara mu buzima bwe! Aba ameze nk’umuntu wiyita umuganga ariko nta cyemezo abifitiye cyangwa ubushobozi bwo kuvura abantu afite

Ijambo ry’Imana mu 1 Abakorinto 2:3-5 riragira rirti : “Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi, n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka w’imbaraga, kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku mbaraga z’Imana.”

Urabona ko umumaro w’imibanire yawe n’Umwuka ugomba gukura buri gihe!

Yohana 14:12-14 Yesu yaravuze ati : “Ni ukuri ni ukuri ndbabwira yuko unyizera imirimo nkora azayikora ndetse azakora n’iyiruta kuko njya kwa Data. Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana We. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora!

Iki ni cyo gihe! Ntugenzure imibanire yawe na Mwuka ku byo ntekereza, ahubwo urebere ku Ijambo ry’Imana!

Mariko 16:17a, Yesu yaravuze ati : “kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ng’ibi
 Mbese ni ibihe bimenyetso mu byo Yesu yavuze bigendana nawe kugeza ubu
Mbese hamwe n’ibyo tumaze kurebera hamwe, wowe wakwishyira ku ruhe rwego hagati y’urwego rwa 1 n’urwa 10? 

Wibuke ko ubuzima buzaboneka aho aya mazi azatemba hose.

Mbese ubuzima bwa Mwuka buri gutemba muri wowe cyangwa impande zawe buranga iki

Kugeza ubu ufite amahirwe yo guhindura imibanire yawe na Mwuka. Mbese ubikoraho iki?

 

Icyigisho cya Chris McCall