Ijambo ry’Imana: Duhunge isi ironona

«Niba kumenya neza Yesu Kristo kwarabateye guhunga iby’ isi byonona ntitukongere kubyizingitiramo. Kuko ibya nyuma byacu byarusha ububi ibya mbere» (2Petero 2:20).

Mu isi dufite abanzi batatu. Isi, Satani n’ umubiri. Abo banzi turwana nabo buri munsi kuko Yesu yanesheje akatuneshereza.

Kumenya Yesu kwacu gukwiye gutuma duhunga isi, iyo tuvuze isi tuba tuvuze ibyaha nko kubeshya, gusambana, kwiba, urugomo rwose no kutumvira Imana kose. Dukwiye kuba mu isi ariko turi abana b’ Imana. Twe tugahindura isi aho kugirango abe ariyo iduhindura. Ibi bivuze ko dukwiye kuyambura abo iri kwangiza tukabazana kuri Yesu ariko isi siyo ikwiye kudutwara abantu ngo basubire mu isi ngo ibonone.

Abantu bavuye mu isi ariko isi ntiyabavamo iracyabategeka kandi bari mu itorero rya Kristo. Abisirayeri bishwe na Egiputa kandi barayivuyemo buri gihe bifuza ibyo muri Egiputa. Muka Loti yishwe na Sodomu kandi yarayivuyemo. Isi ishobora kwicira abantu mu itorero kuko batayihunze. Gukizwa ni ukwimuka ukava mu banyabyaha ukaba umwana w’ Imana iyo utimutse burundu ibyaha biragufata. Hari abantu baba mu mpande 2 iyo umusanze mu itorero aba ari umukizwa ariko iyo ageze mu isi usanga ari nta tandukaniro.

Iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya ibya kera biba bishize. Yosefu yari yarahunze iby’isi, byonona nyirabuja, hanyuma amwifuje aramuhunga kuko burya bikomeye guhunga ikikwirukamo ariko ikikwirukana cyo wagihunga bikemera. Yosefu we yari yarahunze ikimwirukamo mbere byamworoheye guhunga ikimwirukana.

Umuntu wese ushaka kuba inshuti y’ iby’isi aba yigize umwanzi w’ Imana (Yakobo 4 :4).

Ibyahishuwe 2 :12-17 : Baramu yari umuhanuzi ariko Imana imubuza kujya kuvuma Abisirayeri ariko kuko bamwemereye iby’ isi biramunanira aragenda. Imana yaramubujije ageze mu nzira indogobe iravuga kandi ibyo ntaho byabaye ntiyabyitaho kuko amaso ye yahumishijwe n’ iby’ isi. Burya Imana idutumaho kenshi ariko kuko tutahunga isi, ntitumenye ijwi ry’ Imana.

Efurayimu yivanze n’ isi iramwonona asaza akiri muto we akumva nta kibazo ariko abamureba ku mutwe bakabona imvi. Burya niba warakijijwe neza abandi barabizi kuko Yesu yaravuze ngo: «Bazatumenyera ku mbuto twera». Muzi ko ukora icyaha wese aba ari imbata yacyo ariko Yesu yazanywe no kutubatura (Yohana 8 :36). Umwana nababatura muzaba mubatuwe by’ukuri.

Nzi ko dukorera Imana imirimo myishi myiza ariko tumenye ko mu banzi 3 dufite harimo isi tuyihunge kandi isi irashirana no kwifuza kwayo ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.

Tumaze kubona abantu benshi bakunda Imana ariko kuko batahunze isi yarabononnye basubira mu byaha. Nkwifurije guhunga isi ukayibamo uzi ko uri umugenzi n’umwimukira. Twebweho iwacu ni mu ijuru. Kandi iby’ isi dukwiye kubitegeka ariko nibifata umwanya wa mbere muri wowe Imana izimuka; Yesu yaravuze ngo: «Nta wacyeza abami 2». Tugomba gukunda Yesu ibindi nabyo tukabibamo ari imigisha isanzwe ariko Yesu aduhagije wenyine gusa.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.