Iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo

“ Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo” Umubwiriza 7:8. (Finishing is better than starting / the end of a matter is better than its beginning).

Hari imvugo ivuga ngo ni byiza gutangira ikintu ufite n’amaherezo yacyo mu bitekerezo ( start with an end in mind). Muri aya magambo ndi ku ijambo “ Iherezo” Yesu adusure. Buriya iherezo ni ikintu gikomeye kuko niryo rigaragaza niba, ibyabaye mbere, byari bifite agaciro.

Hari ikintu menye vuba aha, kivuga ngo nta muntu witwa intwali akiriho. Nabyibajijeho cyane, ariko nza gusanga ku ruhande rumwe, bifite ishingiro, kuko uyu munsi bashobora kugushyira mu gitabo cy’intwali, bwacya ukagamburura cyangwa se ugahinduka ugakora ibintu bibi bisibanganya ibyiza byose waba warakoze kugirango witwe intwali. Imana idusure

Salomo rero kuko yari afite ubwenge yahawe n’Imana abyitegereje asanga iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo. Ubu narakijijwe muri 2000, nkabwiriza ubutumwa bwiza, nanashaka ngahabwa impano yo guhagurutsa umuntu ubana n’ubumuga , abantu bagakira, ariko nyuma nkazagwa nkava mu byizerwa ngasubira inyuma, igifite agaciro si uko nahoze ndi, si iby’igihe cyashize !

Hari indirimbo twajyaga turirimba ivuga ngo “icyaduha tukazasohoza urugendo rwacu mu mahoro ”. Kuko bijya bishoboka ko umuntu agira iherezo ribi!!!! Agatangira neza, ariko akarangiza nabi pe!!! Kuko iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo.

Buriya kuba urugo rutangiye neza sicyo kibazo ahubwo uko muzasazana niba Yesu abahaye kurambana! Wari wabona urugo rurangije nabi!! Yesu abikurinde

No mukuba umukristo ukijijwe naho Bibiliya iravuga ngo “Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo” Ibyahishuwe 2:10. Mbese si ikintu ukora rimwe ukarekeraho, gukiranuka kwacu kugira agaciro iyo tugukomeje kugeza baturengejeho itaka baririmba ngo aheza mu ijuru tuzahurirayo bagenzi! Ibihe byiza mbifurije kuzagira iherezo ryiza nk’iry’abakiranutsi
Amen