Iherezo ry’abakiranutsi/ Past Jean Jacques

Zaburi 22:32 bazaza babwire abantu bazavuka gukiranuka kwe ko ariwe wabikoze.
Matayo 25:34 Umwami azabwira abari iburyo bwe ati"nimuze mwebwe abo data yahaye umugisha muragwe ubwami bwabatunganyirijwe uhereye kukuremwa kw’Isi."

Umuntu aremwe mu buryo atatuza ari kure y’Imana, yaremanywe inyota yo gushaka Imana. Gukiranuka nicyo dupfana n’Imana.

Yesaya 6:1

Ni iki Imana yashyizeho kugira ngo umuntu agume muri presence y’Imana? (Kubaho kw’Imana):

- Yatanze Yesu ngo aducungure
- Kwihana
- Umwuka wera

Dufite ingwate itwemeza ko Imana ibyo yatubwiye ko izabikora. Ese iyo ngwate ni iyihe? Iyo ngwate ni Umwuka wera kuko niwo utwemeza ko ibyo Imana yatubwiye (ijuru n’ubugingo) izabikora.

■Hari ibintu Imana ihishiye abakiranutsi -nibyo amaso atarabona

Abakiranutsi bafite umugisha w’iki gihe n’igihe kizaza kandi urupfu si icyago kuri bo ahubwo ni ukuruhuka (hahirwa abapfa bapfira mu mwami)
2Timoteyo 4:6

Urupfu rw’abakiranutsi rutandukanye n’urw’abanyabwaha kuko abakiranutsi bagira iherezo ryiza n’urupfu ubwarwo rumenya umukiranutsi, ntirumuvogera uko rwiboneye.

Umukristo agomba kugira icyifuzo nk’icya Yobu. Yobu ati" icyampa nkapfa nkuko abakiranutsi bapfa niherezo ryanjye rikamera nkiryabo"

Icyampa nkapfa nk’uko abakiranutsi bapfa n’iherezo ryanjye rikamera nkiryabo.

Rev- Jean Jacques Karayenga