Ihame ryo kubiba no gusarura Pst Uwambaje

Ihame (Principe) ni ikintu kidakuka, bivuzeko kidashobora guhinduka uko byagenda kose. Mu kubiba no gusarura naho habamo amahame. Ubibye urasarura, utabiba ntusarure. 2 Abakorinto 9:6 Ariko ndavuga ibi ngo " Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi."Icyo ubiba nicyo usarura : Ntiwabiba amasaka ngo usarure ingano.

ITEGEKO IMANA YAHAYE URUBUTO 2Abakorinto 9:10

Urubuto rwose rurimo itegeko ry’Imana kandi rurumvira. Ubibye igishyimbo aho cyabugenewe ; kiba kirimo ubushobozi bwo kumera.
Intanga ngabo n’intanga ngore zihuye zivamo umwana keretse zirwaye cyangwa ubutaka ziterwamo burwaye. Kuko ari ihame ndakuka ; izo mbuto zihuye zitanga umwana naho ba nyirazo baba bafitanye amasano ya bugufi.

Igihe cyose uzaba uri kubiba ujye witegura kwakira umusaruro uzavamo. Nubiba urwangano witegure kuzasarura imbuto zabyo ; nubiba urukundo narwo ruzamera.
Abakristo natwe twabyawe n’imbuto itabora, tubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho kandi naryo riramera.

IGIHE CYO KUBIBA NI NONE Umubwiriza 11:6

Tubiba buri gihe. Kora ibyiza igihe cyose ; ubikorere bose, ntucike intege ; kuko utazi ibizakugarukira.

ZIMWE MU MBUTO Z’INDOBANURE

1. KUBIBA KU MUKENE (Matayo 25 : 45). Imirima yose umuntu ateramo imbuto siko yose yera. Urubuto ubibye kuwo mureshya (kuguriza uzakwishyura cyangwa gukunda ugukunda) ntirwera. Ujye ufasha utazakwishyura niho uzagororerwa. Imana yashimye ko abakene bazahoraho kugirango hatazagira uzitwaza ko yababuze.
Uwo uruta niwe ushinzwe kuko nawe ufite ukuruta mu cyiciro cyawe ; hejuru ya byose hari Imana.

2. KUBIBA KU NYUBAKO Y’IMANA (Hagayi 1 : 8).

Imbuto ntizimera kubera ubwinshi ahubwo biterwa n’ubwiza (quality) bwazo. Imana nayo ntishobora kukubaza ibyo itaguhaye ; igusaba gukoresha imbaraga ufite.
Ubutunzi watanga ntuzicuze ni ku nzu y’Imana. Ntituzubakira Imana kuko ibibazo byashize ; ahubwo tuzajya twubaka tunafite amadeni.

3. KUBIBA ICYACUMI N’ITURO (Malaki 3 : 7-12). Icyacumi ntikiruta ibyo uba wungutse ujye ugitanga ; wongereho n’amaturo ; ntukaze imbere y’Imana imbokoboko.

4. KUBIBA AMAHORO (Zekariya 8 : 12). Nubiba amahoro niyo uzasarura.
5. KUBIBA IMBABAZI (Luka 6 : 37). Kubabarira bivuna kuruta kwihana ariko ugomba kubikora, kuko nawe wababariwe utabikwiriye. Ntukavuge ngo ndakubabariye ntuzongere kuko nawe Imana yakubabariye urongera uyicumuraho.

6. KUBIBA URUKUNDO (Matayo 5 : 43-48). Urukundo rubibwa mu murima w’urwango ; ntukabibe urwango mu rundi ; ukunde umwanzi wawe. Gukunda umwanzi biragoye, bikanavuna ariko ujye wibuka ko ihame ryo kubiba ari ukabikora urira.

7. KUBIBA GUKIRANUKA (Yakobo 3 : 18). Iyo ukiranuka abantu bakubona nk’udafite ubwenge ariko wajya gusarura ukishima.

UMUYAGA NTUKAKUBUZE KUBIBA. Umubwiriza 11:4 Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura.

NI IHAME KO UBIBA URIRA. Zaburi 126:5 Ababiba barira, Bazasarura bishima.
IHAME RYO GUSARURA NI UGUSEKA. Zaburi 126:6 Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, Azagaruka yishima azanye imiba ye.
Dufate umwanzuro wo kubiba neza twitegure kuzasarura twishimye.

source adepr nyarugenge.org