Igiterane cyiswe “Rubavu mu biganza byawe Mana” cyagaragaje ubumwe hagati y’abayobozi muri Leta n’abanyamadini

Igiterane cyiswe “Rubavu mu biganza byawe Mana” cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2014 muri Hoteli Serena ya Rubavu aho uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse n’iz’amadini abarizwa muri aka karere, abikorera ndetse n’abandi. Iki giterane cyaranzwe no gusengera aka karere ndetse no gushimira Imana ku byo yabagejejeho.

Ibumoso Pastor Masasu Simon, hagati Frere Manu, iburyo umunyamakuru wa RBA

Iki gikorwa kibaye ku ncuro ya mbere muri aka karere ka Rubavu mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabagejejeho, cyahuje abayobozi batandukanye baba abo mu nzego za Leta ndetse n’iz’amadini abarizwa muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru muri iki giterane, mu ijambo rye yatangaje ko aka karere gashyigikiye iki gikorwa kandi ko bifuza ko cyaba ngaruka mwaka. Yagize ati “Iki gikorwa turacyishimiye, kandi nk’akarere twifuza ko cyazajya kiba buri mwaka bityo tugahurira hamwe nk’abayobozi muri Leta n’abanyamadini.”

Aganira n’itangazamakuru, Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Frere Manu ari na we muhuzabikorwa w’iki gikorwa yadutangarije yatangaje ko yishimiye uko iki gikorwa cyagenze “Rubavu mu biganza byawe Mana” nishimiye uko yagenze, kuko abantu bahuye bashima Imana kandi banaragiza akarere kacu Imana. Icyifuzo cyanjye ni uko iki gikorwa kitahera gusa i Rubavu, ahubwo cyagera no mu tundi turere.”

Iki giterane cyari cyitabiriwe n’abahanzi nka Olivier Kavutse nk’umuhanzi uzwi gukora Live unabarizwa mu itsinda rikunzwe cyane rizwi nka Beaty For Ashes, umuhanzi Eugene wahoze ari umunyamakuru wa New Times ariko ubu akaba ashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Diyosezi Anglican ya Shyira.

Mu buhamya bwatanzwe n’umuyobozi mu karere ka Rubavu ushinzwe guhuza akarere n’abafatanyabikorwa bako (JADF) Senzoga Emmanuel, yagarutse ku bikorwa bitandukanye bagiye bageraho mu mwaka washize, anagaruka ku buryo akarere kabo kagenda gatera imbere haba mu bijyanye n’ibikorwa remezo ndetse n’iterambere muri rusange.


Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru vice mayor yifashishije Bibiliya Yera

Rev. Pastor Simon Masasu uyoboye umuryango w’impuzamatorero ya Rubavu mu nyigisho yatambukije muri iki giterane yagarutse ku bufatanye hagati y’abanyamadini na Leta, anagaragaza ko nta kibasha kugerwaho Imana itabifashijemo abayobozi ndetse n’abantu muri rusange.

Rev. Pastor Simon Masasu yigisha ijambo ry’Imana

Dushimirimana Onesphore