Igiterane cyahuzaga amatorero yo mu kagari ka Kamate gisize guhembuka kudasanzwe!

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu kagari ka Kamate, haberaga igiterane cy’ivugabutumwa cyamaze iminsi ibiri, ni ukuvuga kuwa gatandatu kugeza ku cyumweru tariki 25-26/07/2015. Iki giterane kikaba gisize impinduka zikomeye no guhembuka kudasanzwe ku babashije kukitabira.

Iki giterane cyaberaga ku rusengero ruyobowe n’umupasiteri witwa Kereni Banine. Muri iki giterane kandi higishijemo umukozi w’Imana Pastor Desire Habyarimana wakiranywe ubwuzu bwinshi n’imbaga y’abakristo benshi baturutse mu matorero atandukanye abarizwa muri uwo murenge ubwo yageraga aho icyo giterane cyaberaga.

Mu nyigisho yatanze zakoze ku mitima ya benshi zari zishimikiye ku kwezwa aho yagarutse ku ijambo riri mu baheburayo 12:14-17 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe.

Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.

Yakomeje avuga ko abakristo bakwiriye kugira umwete wo kwezwa kuko utejejwe atazareba Umwami Imana, kandi ko umukristo akwiye kubaho yirinda ikindi cyose ntasharirire abandi ati ubusanzwe ubukristo bugaragazwa n’ imbuto iyo zibuze buba ari ntabwo.

Nyuma y’iyi nyigisho yafashije abatari bake abenshi bahisemo gusengerwa ngo babashe gushyira mu bikorwa icyo ijambo ry’ Imana ribasaba.

Inkuru mu mafoto.


Amateraniro

Pst Kereni ari kwakira abashyitsi

Uko bicara mu materaniro

Chorale ihimbaza Imana

Abakristo muri rusange

Abakristo bifotoranije na Pst Desire

Nyuma ya amateraniro hahuguwe ibyiciro

Amahugurwa y’ abubatse ingo