Igiterane cya Korari Besalel na Korari Umuriri gisize benshi bahembutse kubera ibihe byiza byakiranze

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korari Umuriri ya ADEPR-Jenda mu karere ka Nyabihu yaje mu mujyi wa Kigali kwitabira igiterane cyari cyateguwe na Korari Besalel yo ku mudugudu wa ADEPR-Murambi, muri Paruwasi ya Nyanza mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro (ADEPR).

Iki giterane cyatangiye kuwa gatanu tariki 13/01/2017 cyasojwe ku cyumweru tariki 15/01 gisize benshi bahembutse kubera ibihe byiza by’umwuka byakiranze.
Mu ntangiriro z’iki giterane kuwa gatanu Korari zo ku mudugudu wa Murambi zafashije ababashije kuhagera mu ndirimbo zabo zitandukanye, biza kuba akarusho ku munsi ukurikiyeho ari nabwo Korari Umuriri yasesekaye mu mujyi wa Kigali ije gukomeza kwifatanya n’abaririmbyi bagenzi babo.


Korari Besalel yahimbaje Imana mu buryo bukomeye

Korari Umuriri nayo yarahimbazaga bigatinda

Iki giterane cyaje gufata indi ntera ku cyumweru ari nawo munsi wa nyuma wacyo, aho indirimbo n’ijambo ry’Imana byasimburanaga abantu bagifite inzara n’inyota zo kuzikurikira.


Umuyobozi wa Korari Besalel Bwana Mihigo Theodore ashima Imana, anashimira Korari Umuriri ko yaje kwifatanya nabo mu giterne

Umuyobozi wa Korari Besalel Bwana Mihigo Theodore ndetse na Korari Umuriri Bwana Emmanuel bose mu butumwa batanze muri iki giterane ndetse na nyuma yacyo bahuriza ku ishimwe ry’ibihe byiza byaranze iki giterane, bagashimangira ko iyi ari indi ntambwe ishimishije mu gushimangira umubano mwiza hagati ya Korari bayoboye zombi.


Imbaga y’abantu benshi babaga batuje bumva ubutumwa bwiza mu ndiimbo n’ijambo ry’Imana

Umuvugabutumwa Jean Paul Nzaramba yifashishije amagambo yanditse muri Yohana 1:12 ‘’Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.’’, yibukije abantu agaciro ko kuba umwana w’Imana, nicyo birusha kwitwa umukozi w’Imana. Ati ‘’burya umukozi mu rugo ntaho ahuriye n’umwana kuko ataba avuka aho, no mu rusengero burya hashobora kuba abapagasi batanga umusada mu murimo w’Imana, ariko icyampa umuntu wese mbere yo kwitwa umukozi w’Imana akabanza kwitwa umwana w’Imana mu rugo rwa Data (Imana).’’


Ev.Jean Paul Nzaramba mu mwanya w’ijambo ry’Imana yafashije iteraniro ku bw’amagambo y’ubwenge aherekejwe n’Umwuka wera yavugaga

Yakomeje yibutsa ko mu rugo iyo umwana n’umukozi bari mu mirimo, umukozi ashobora kwinubira ibyo akora kandi ukwezi kwarangira akanaburana igihembo cye kitaboneka akaba yanigendera akajya ahandi, bitandukanye n’umwana kuko we aba yumva umurage afite iwabo wo kwitwa umwana uhagije.


Korari Besalel ishima Imana

Muri iki giterane kandi Korari Besalel yaboneyeho umwanya wo gusogongeza abantu ishimwe rikomeye imaze iminsi igera ku icumi ibonye ry’uko umuyobozi wayo yabonye urubyaro nyuma y’imyaka 10 batabyara, kimwe mu bintu nabyo byazamuye ibihe byiza muri iri teraniro rya nyuma ya sasita. Nubwo Besalel wabonaga idashaka kwinjira cyane muri iri shimwe kuko bavugaga ko barimo gutegura umwanya wabyo w’umwihariko, ariko nanone byabaye uburyo bwiza bwo kwibuka n’ibindi Imana yabakoreye nk’intego nkuru y’iki giterane.



Korari Besalel bashima Imana

Ubusanzwe mu ntangiriro z’umwaka Korari Besalel itegura igiterane kigamije gushima Imana kubw’ibyo Imana iba yabakoreye mu mwaka urangiye, kuri iyi ncuro bikaba byari bibaye ubwa gatanu nk’uko byagoye bigarukwaho n’ubuyobozi bw’iyi Korari.




@Agakiza.org