Igiterane Korari Bethlehem yitabiriye kuri ADEPR kimihurura gisize 40 bakiriye agakiza

Mu mpera z’iki cyumweru twasoje nibwo kuri Paruwasi ya ADEPR-Kimihurura haberaga igiterane cyamaze iminsi 2, kitabiriwe na Korari Bethlehem isanzwe ibarizwa muri Paruwasi ya ADEPR-Gisenyi, mu karere ka Rubavu. Iki giterane cyatangiye kuwa gatandatu tariki 8/10 kugeza ku cyumweru tariki 9/10 gisize impinduka zikomeye aho abantu bagera kuri 40 bahisemo kwizera Umwami Yesu, bakayoboka inzira y’agakiza.


Korari Bethlehem ihimbaza Imana

Umushumba wa ADEPR-Paruwase ya Kimihurura Rev.Pastor Mugiraneza mu kiganiro na Agakiza.org, yavuze ko bishimiye cyane umusaruro wavuye muri iki giterane bafatanyijemo na Korari Bethlehem yavuye i Rubavu, cyane ko cyanitairiwe n’abantu benshi. Ati ‘’ Ubwitabire bwari hejuru cyane kuko urusengero rushya rwuzuye abantu.’’
Uretse uyu mubare w’abakiriye agakiza n’undi mubare w’abatari bake bahembutse mu buryo bw’Umwuka, iki giterane cyanabereyemo igikorwa cyo gukomeza gushyigikira inyubako y’urusengero hatangwa amadirishyo yo gukinga kuko imirimo yarwo igikomeje.


Igiterane kitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye baturutse mu yandi makorari

Iki giterane kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’itorero rya ADEPR barimo umuyobozi mukuru ushinzwe Imari n’Iterambere, umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali hamwe n’umwungirije, hakiyongeraho abayobozi bari baherekeje Korari Bethlehem barimo n’umuyobozi w’itorero ry’Akarere ka Rubavu Rev Past. Akoyiremeye Pierre Claver.


Abayobozi mu nzego nkuru za ADEPR bitabiriye iki giterane