Igitaramo korari Besalel igiye gukorana na Past. Desire H. na Bosco Nshuti, kiraca amarenga ya Album nshya y’amashusho (DVD) y’iyi korari

Korari Besalel ibarizwa mu itorero rya ADEPR Akarere ka Kicukiro Paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa Murambi iri mu myiteguro y’igitaramo cyo Kuramya no guhimbaza Imana kizabera Kicukiro ku mudugudu wa murambi ku cyumweru taliki ya 20/08/2017 guhera saa munani.

Iki gitaramo kije nyuma gato y’ikindi iyi korari iherutse gukora cy’amashimwe, aho bari bafite ishimwe ry’umuyobozi wabo Imana yahaye umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 10 yari amaze ategereje. Igiterane cyasize impamba ikomeye mu mitima y’abacyitabiriye.


Abitabiriye igitaramo cy’amashimwe cya Besalel baguwe neza

Amakuru ava muri Besalel avuga ko iki gitaramo kije gica amarenga kuri album nshya y’amashusho iri gutegurwa ndetse abantu benshi bategerezanyije amatsiko, kuko nyuma ya Album yabo yiswe Gologotha yo mu mwaka wa 2014 yanyuze imitima ya benshi haba hano mu Rwanda no mu mahanga ndetse na n’ubu indirimbo ziriho zikaba zikinyura abazumva n’abazireba, kugeza ubu nta yindi album y’amashusho Besalel yigeze yongera gusohora, icyakora bakunze gusohora indirimbo nyinshi z’amajwi (Audio) harimo n’izigize umuzingo basohoye umwaka ushize yiswe “Mu isi si iwacu”.

Korari Besalel bahimbaza Imana

Kuri ubu rero imyiteguro y’indi Album y’amashusho ngo irarimbanije ndetse ngo mu mashusho azaranga iki gitaramo hari mo amwe azagaragara kuri uyu muzingo w’indirimbo uri gutegurwa.

Agakiza.org tuganira na bamwe mu bayobora korari Besalel twababajije niba indirimbo z’amajwi zabo nshya ziri hanze zose zizagaragara kuri iyi Album y’amashusho. Madame Uwimbabazi Valerie nk’umuyobozi wungirije ushinzwe indirimbo n’imiririmbire yadusubije ko imirimo izakomeza na nyuma y’iyi Album ko izizasigara zizakorwa ikindi gihe.

Korari Besalel mu gitaramo cy’amashimwe

Yagize ati: “Izizaba ziri kuri iyi Album ni zimwe muri izo ziri hanze, ariko si zose, izindi zizagenda zikorwa nk’uko na audio zazo zagiye zikorwa mu bihe bitandukanye. Imirimo izakomeza kandi uretse n’izo hazakomeza gukorwa n’izindi kuko n’ubu hari izindi nshyashya zitarakorerwa na audio. Rero na nyuma y’iyi album ibikorwa bya korari bizakomeza iyi album turi gutegura si yo ya nyuma.”

Madame Valerie umutoza wungirije wa Korari Besalel

Tumubajije igihe izagira hanze, Madame Valerie yagize ati: “Reka tubanze dukore iyi concert nyuma yayo tuzabatangariza igikurikiyeho, cyane ko hari amwe mu mashusho azifashishwa muri iyo video tuzafatira muri iyi concert, igihe izazira kizagenwa n’igihe imirimo yayo izarangirira uretse ko ukurikije aho bigeze si cyera rwose.”

Muri ki gitaramo korari Besalel izafatanya na

Bosco Nshuti umenyerewe ku ndirimbo "Ibyo Ntunze"
ndetse na

Pasteur Desire Habyarimana.

Niyondora Vedaste [email protected]