Igitaramo kiswe ‘’Ntaco nzoba’’ gisigiye isomo abahanzi bakizamuka

Ejo hashize ku cyumweru kuwa 30/10/2016, nibwo igitaramo “Ntaco nzoba” cyari gitegerejwe na benshi, kubera muri CLA (urusengero ruherere Nyarutarama) cyabaye, muri rusange kikaba cyarashimishije abantu nkuko bari bagitegereje, ariko na none bamwe basigaranye inyota, wabonaga bashaka ko gikomeza.

Nk’uko icyo gitaramo cyari gitegerejwe na benshi impamvu nta yindi nuko cyari cyahuje bamwe mu baririmbyi bafatwa nk’ibihangange muri uyu mwuga ari bo Apotre Appolinaire, benshi bahurizaho kuvuga ko ariwe wagize uruhare rukomeye mu gutangiza uburyo bwo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo, nkuko bikorwa ubu mu matorero mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba, ndetse n’indirimbo ze zikaba zikoreshwa mu matorero atandukanye mu kuramya no guhimbaza.

Hari kandi n’umuhanzi Dudu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Patient Bizimana, na Uwimana Aime, Bigirimana Fortrand ari nawe wari wateguye iki gitaramo.
Nubwo kwinjira muri iki gitaramo byasabaga kwishyura, ibi ntibyabujije ko urusengero rwa CLA ahaberag igitaramo hakubita hakuzura kugeza ubwo umubare w’abatari bake babura n’imyanya, hakiyongeraho imbogamizi yo kwinjiza abantu bitinzeho gato bitewe n’uko abatunganyaga ibyuma by’umuziki wabonaga batarasoza kubikora.
Ikintu umuntu atabura gushimira ni uburyo umutekano wari witaweho cyane , abantu bo muri protocol nabo bakaba barakoze akazi kabo neza. Mbese urebye usanga imitegurire yose (organization) ari ikintu cyari cyiteguwe neza kandi cyitaweho.

Reka tujye mu gitaramo ubwacyo, aho uyobora imihango yageze ku ruhimbi saa 17H33 zuzuye

Igitaramo cyabimburiwe n’abitwa Vine Song, aba akaba ari itsinda rizwi cyane ku isi ku ndirimbo yabo “Let the Living waters flow over my soul” indirimbo yakwiye hose ku buryo yanashyizwe mu Kinyarwanda aho yitwa “ Reka amazi y’ubugingo antembemo”, Iryo tsinda niryo rya mbere ryagiye kuririmba mu Muryango w’ Abibumbye, Onu (NU). Ahantu ngo bamwe mu ba Ambasaderi bahindukiriye Kristo. Hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi bo muri Restoration Church, Shekinah, bashimisha abantu mu ndirimbo “Nta kibasha kurogoya imigambi yawe” ibyo babikora banyuranyamo n’izindi ndirimbo zo mu cyongereza zikunzwe cyane cyane n’urubyiruko, abaririmbyi rero bakomeje gukurikirana nkuko bari bateguwe, Bigirimana Fortrand n’umufasha we w’umufaransakazi, uyu akaba ntaho wamutandukanya na bamwe mu baririmbyi kazi bazwiho kuba abahanga.

Bigirimana kimwe na mukuru we nawe w’umuririmbyi nabo berekanye ko ibyo bakora babizi, Apolinnaire, bigaragara ko atarasaza wazanye agashya ko gukoresha trumpet (ikirumbeti), hatahiwe Patient Bizimana uwo Fortrand amwerekana yise “Worshiper”, Umuramyi. Aime nawe yaje kuba mu basoza, dore ko buri gihe yerekana akantu gashya aho yaririmbye Acapella (mu majwi gusa), we n’itsinda bari kumwe bakerekana ubuhanga , umukobwa ukiri muto witwa Claire byagaragaye ko ashobora kuzagera kure.

Muri rusange, umwihariko wa kiriya giterane nuko cyabaye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza. Ntabwo byari “Show”, kandi n’ubundi Kuramya no guhimbaza nta kuntu byaba “show”Ibi ndabisobanura mvuga ko hari igihe bivugwa ko ari uguhimbaza Imana, ariko ugasanga byabaye ukwiyerekana kw’abaririmbyi , baba amakorali cyangwa bamwe bita abahanzi ku giti cyabo, berekana uko bahagaze uko bambaye, gestes bakora, hakaba kuririmba ibyiringiro bafite, kubwiriza abantu kwihana, guterana umurava, icyo gihe rimwe na rimwe usanga abareba bagira uruhare ruke cyane berekana, baba babaye indorerezi, bitandukanye na hano abantu bose bafashije abaririmbyi .

Ikindi cyagaragaye cy’icyifuzo nuko ibitaramo byajya bitangira kare kuko amasaha yageze saa tatu ubona abantu bagishaka gukomeza gutarama, mu baririmbyi bafashije Fortrand, umuntu wese yifuzaga ko baba barahawe indirimbo nyinshi.

Adolphe Mitali