Igitaramo cyari cyateguwe na Voice of Winners cyahembuye abakitabiriye mu buryo bukomeye

Kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2016 guhera sa munani nibwo itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa Voice of Winners ryakoze igitaramo cyahembuye abakitabiriye mu buryo bukomeye. Iki giterane cyabereye ku kicaro cy’itorero Mount Olives Temple riherereye i Remera mu marembo ya Stade mu mujyi wa Kigali, aho iri tsinda risanzwe ribarizwa.


Voice of Winners bahimbaza Imana

Iki gitaramo cyari gifite intego yo gusobanukirwa icyo kuramya no guhimbaza Imana bivuze n’uburyo bwiza bwakorwamo nk’uko byanagarutsweho kenshi muri iki gitaramo,cyanitabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali.


Voice Of Winners mu ndirimbo zitandukanye

Mu ijambo ry’Imana hamwe na Pastor Muregancuro Joseph uyobora Mount Olives Temple yagarutse ku busobanuro nyabwo bwo kuramya no guhimbaza Imana, anibutsa abitabiriye iki giterane ko uyu ari wo murimo Imana yabaremeye. Ati ‘’iyi niyo mpamvu yo kubaho kwacu, ubu turakora icyo twaremewe.’’


Pastor Muregancuro Joseph uyobora Mount Olives Temple ari kumwe na Madame

Pastor Joseph yibukije abantu ko Imana aho yicaye igoswe n’amashimwe, avuga ko kuramya Imana ari uburyo bwo gushotora ijuru ngo rize kubana n’abantu. Kuri we uyu ni umurimo abakristo bakwiye gukunda cyane kuko ngo uzakomeza n’igihe abantu bazaba bageze mu ijuru.


Abakristo batandukanye bahimbaza Imana

Kuri ubu amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana amaze kwaguka hirya no hino mu matorero atandukanye, kuko uko iminsi ishira ariko hagenda havuka andi kandi akagaragaza imbaraga zidasanzwe binyuze mu bikorwa byayo birimo n’ibitaramo nk’ibi.



Umuramyi Nelson Mucyo nawe yafashije abitabiriye iki gitaramo kugira ibihe byiza

@Agakiza.org