Igitaramo cya Israeli Mbonyi gishobora kuba ari kimwe mu byategerejwe n’abantu benshi mu Rwanda

Hasigaye iminsi mike igitaramo gitegerejwe n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali kikaba. Iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Isirayeli Mbonyi ufite abakunzi batari bake, umuntu atabura kuvuga ko yigaruriye imitima y’abantu benshi mu ngeri zitandukanye kubera ibihangano bye.

Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu ishobora kuzatuma iki gitaramo kigira ubwitabire buri hejuru kabone nubwo kukinjiramo ari ukwishyura.

Umuhanzi Israel Mbonyi azapfundurira abakunzi be agaseke mu gitaramo yitiriye izina rya Alubumu ye Yesu uri number One kuri iki cyumweru tariki 30/08/2015, kikazabera muri Kigali Serena Hotel kuva sa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iki kikaba ari cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi azaba akoreye mu Rwanda kuva yava mu masomo ye mu minsi ishize.

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’Itsinda True Promises ryamenyekanya cyane mu ndirimbo zayo nka Mana urera, umuhanzi Simon Kabera ndetse na Kabaganza Liliane.