Igitaramo cya Alarm Ministries kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe nka Christine Shusho na Israeli Mbonyi

Kuri iki cyumweru tariki 18/10/2015, mu Rwanda hateganyijwe kimwe mu bitaramo bikomeye bizanitabirwa n’abahanzi bazwi kandi banakunzwe nka Christine Shusho umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ndetse na Israel Mbonyi nawe umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihe gito amaze amenyekanye.

Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries, kikaba kigamije gushyira ku mugaragaro Alubumu yayo y’indirimbo z’amashusho (DVD), bise ‘’Hari impamvu’’.

Iki gitaramo kikaba kizabera mu rusengero rwa Christian Life Assembly (Ahazwi nka Salle ya CLA) ruherereye i Nyarutarama, guhera sa kumi z’umugoroba (16h00).

Kwinjira muri iki gitaramo bizasaba buri wese kuba yitwaje amafaranga ibihumbi bitatu by’Amanyarwanda bakamuha DVD y’indirimbo za Alarme Ministrirs n’itike imwinjiza mu gitaramo (3000 frws ).

Christine Shusho uzitabira igitaramo cya Alarm Ministries yamenyekanye mu ndirimo ze nyinshi nka Wakuabudiwa n’izindi, akaba afitanye n’umubano wa hafi na Alarm Ministries.